RFL
Kigali

Safi Madiba yasohoye indirimbo nshya yise ‘Sound’, avuga ko ari gutegura Album ye ya mbere-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2020 8:13
4


Umuririmbyi Niyibikora Safi Madiba uri mu bahagaze neza mu kibuga cy’umuziki, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Sound’, avuga ko ageze kure imirimo ya nyuma y’ikorwa rya Album ye ya mbere.



Safi Madiba wimuriye ibikorwa bye by’umuziki muri Canada, yatangaje ko indirimbo ye yise ‘Sound’ yasohoye mu ijoro ry’uyu wa Kabiri, ibaye iya 11 kuri Album ye ya mbere yamaze kubonera izina. 

Yabwiye INYARWANDA ko Album ye yayise ‘Back to Life’ kandi ko igeze kuri 75% ayitunganya. Avuga ko nta ndirimbo yitiriye iyi Album ahubwo ko azakora integuzo yayo yise ‘Back to Life’.

Ni Album avuga ko yahaye umwihariko, kandi ko mu mpeshyi 2021 azayimurikira abantu. Safi Madiba yabwiye INYARWANDA ko nyuma y’indirimbo ‘I Love you’ y’umusore ushimangira ko yakunze urudasaza umukunzi we, yatekereje gukora indirimbo ivuga ku bakundana bahuza muri buri kimwe.

Yagize ati “Umuhanzi wese iyo aririmba aba afite icyo ashaka kuvug. Icyo nashakaga kuvuga n’uko iyo abantu babiri bakundana barahuza mu binti byose. Urabaruta, urabarusha, uriyoroshya. Iyo uvuze ndumva, ijwi ryawe nta wundi muntu ndaryumvana, ririhariye.”

Madiba avuga ko muri uyu mwaka yari yarahagaritse gukorana indirimbo n’abandi bahanzi, ariko ko muri 2021 atekereza gukorana indirimbo n’abandi bahanzi.

Uyu muhanzi yavuze ko muri iki Cyumweru asohora amashusho y’iyi ndirimbo ‘Sound’.

Album ye ya mbere iriho indirimbo nka ‘Got it’, ‘Kimwe kimwe’, ‘Good Mornig’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman ‘Fine’ feat RayVanny, ‘Ina Million’ yahuriyemo na Harmonize, ‘Igifungo’, ‘Ni munywa’, ‘Kontwari’, ‘I Love you’ ndetse na ‘Sound’

Safi Madiba yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo yitwa ‘I Love you’ ku wa 21 Mata 2020, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1 ku rubuga rwa Youtube.

‘I love you’ ni imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zamuhaye igikundiro cyihariye, kuva yatangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, ahanini hashingiwe ku magambo aryohereye agize iyi ndirimbo.

Mu mezi atanu ashize, umunyamideli Hanna W ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo, yanditse mu batanze ibitekerezo avuga ko yishimiye gukorana n’umuhanzi Safi, ndetse ko umusaruro w’ibyo bakoze ‘yawubonye’.

Umuhanzi Safi Madiba yasohoye indirimbo y'urukundo yise 'Sound'


Safi Madiba yatangaje ko ageze kure ikorwa rya Album ye ya mbere yise 'Back to Life'


Safi Madiba amaze igihe muri Canada aho yimuriye ibikorwa bye by'umuziki

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'SOUND' Y'UMUHANZI SAFI MADIBA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Itangishaka david3 years ago
    Safi madiba turakwemer indirimbo Zawe ntanimwe itarangiriye akamaro kuko nkukunda biranshimisha cyane tukurinyuma.
  • NZABONI MBA JANVIE10 months ago
    NIYIBIKORA SAFI GUSA INDIRIMBOZAWE HATAVUYE NIMWE TURAZIKUNDA CYANEEE KANDI NAWE TURAKWEMERA.
  • Munezero olivier uzwi karitsie nka mr madiba9 months ago
    slm papa wanjye ndakwemera sana rekaho byajyera kuburyo uririmba bikaba akarushyo umusaza urabaruta urihariye mubikorwa byawe papa ndagushimiye komeza uduhereze ingoma mn nakupenda sana uwo yari Munezero olivier kutoka distirct nyagatare by by papa turi kumwe .
  • Munezero olivier uzwi karitsie nka mr madiba9 months ago
    slm papa wanjye ndakwemera sana rekaho byajyera kuburyo uririmba bikaba akarushyo umusaza urabaruta urihariye mubikorwa byawe papa ndagushimiye komeza uduhereze ingoma mn nakupenda sana uwo yari Munezero olivier kutoka distirct nyagatare by by papa turi kumwe .





Inyarwanda BACKGROUND