RFL
Kigali

Nigeria: Ibyamamare birimo Yul Edochie ukina filime na Tuface basabye Perezida Buharin kwegura

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/10/2020 18:56
0


Akebo ugereramo mugenzi wawe ni ko na we ugererwamo iyo utahiwe. Akebo kajya i wa Mugarura. Izi nsigamuni ubu zasobanurwa neza na Perezida wa Nigeriya Muhammadu Buhari uri kotswa igitutu n’ibyamamare birimo Yul Edochie na Tuface Idibia bamusaba kwegura. Uwo yasimbuye Goodluck Jonathan yamusabye kwegura ku kunanirwa kuyobora.



Mu minsi yashize mwagiye mukurikirana inkuru zigaruka ku myigaragambyo yatangijwe n’ibyamamare byo muri Nigeria birimo Wiz Kid, Runtown, Davido, Tiwa Savage n’abandi bamaganaga itsinda ryashizweho mu 1992 rirwanya abajura ariko rikaba muri uyu mwaka ryarivanze mu kwica inzirakarengane. Nyuma yo kotswa igitutu bwana Buhari yakuyeho iryo tsinda ariko abavanga n’abandi bapolisi kandi ntabwo abigaragambya babishaka. Bo bifuza ko bajyanwa imbere y’ubutabera bakaryozwa ubwicanyi bakoze.

Umukinnyi wa filime mu ruganda rwa Nollywood Yul Edochie yamaze kwerura asaba Buhari kwegura ku nshingano kuko adashoboye kuyobora. Yagize ati ”Urebye ibibazo biri muri iki gihugu ni ukuri Perezida Buhari yananiwe kuyobora nka Perezida” Yul Edochie yasobanuye ko Buhari yigeze gusaba ko uwo yakoreye mu ngata bwana Goodluck Jonathan yegura kuko atari ashoboye kuyobora. Ubu rero na we (Buhari) akwiriye kwegura. Impamvu abona akwiriye kwegura ni uko imitegekere ye asanga inaniwe.

Umuhanzi w’umunyabigwi Tuface Idibia yasabye abanyagihugu kureka kujya ku kazi ahubwo bagasigara mu ngo zabo kugeza igihe ibibazo biri muri Nigeria bifatiwe umurongo ngenderaho. Tuface yifuza ko igihugu cyose cyaguma mu rugo. Urubuga rwitwa dailypost.ng rwanditse ko nibura Tuface ashaka ko amasoko ariyo yonyine akomeza gukora abandi bose bagasigara mu rugo bakigaragmbya kuko ubuyobozi bwananiwe gufata umwanzuro ku bibazo biri muri Nigeria.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND