RFL
Kigali

Dore impamvu udusimba tuzwi nka Marie jose dukunda kuza mu nzu yawe n’uko watwirukana burundu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/10/2020 15:04
2


Utu dusimba duto turi mu bwoko bw’imiserebanya tuzwi nka Marie jose turi mu bwoko bw’ibikururuka hasi kandi ntibikura ngo bibe binini nk’ibyitwa ibyugu, akenshi bene utu tusimba twibera mu mazu hafi y’urumuri aho tuba dushaka utundi dukoko two kurya.



Utu dusimba twuzwi nka marie jose abantu bamwe ntibadukunda akenshi batekereza ko ari tubi, abandi banga gusa isura yatwo, abandi bakarakara iyo batubonye ku nkuta z’inzu yabo kandi batazi n’icyo bakora kugira ngo tube twasohoka mu nzu.

Imwe mu mpamvu zituma ahanini utu dusimba tuza mu nzu yawe ni uko hafi yayo hashobora kuba hari imyanda, kuko dukunda kurya ibiturutse mu myanda rero ntabwo twabura kuhaboneka ni nayo mpamvu ahanini duhinira hafi tukiyizira mu nzu iwawe mu gihe cya nijoro.

Gusa muri iyi nkuru uraza kumenya icyo wakora kugira ngo utu dusimba ducike iwawe burundu. Bimwe mu byo wakora ukirukana utu dusimba rero ni ibi bikurikira:

Gukoresha tungurusumu:  Impumuro ya tungurusumu irwaya utu dusimba, fata tungurusumu uyikatemo uduce duto ubundi uyishyire aho ukunda kubona utu dusimba, iyi mpumuro izatwirukana burundu dushake ubundi buturo butari mu nzu iwawe.

Gerageza gufunga inzugi n’amadirishya mu gihe cy’umugoroba, ubundi utere umuti wica udukoko duto cyane birashoboka ko izi marie jose ziza mu nzu iwawe zikurikiye twa dukoko duto cyane, nubona byanze uzakoreshe umuti wica udukoko duto bityo na za mari jose ntizizabona icyo zirya bityo zigende.

Shaka uburyo utu dusimba watumenaho amazi akonje: Mu bintu bya mbere marie jose yanga harimo ubukonje ahanini ni nayo mpamvu zikunda kwibera ahantu hashyushye nko mu gikoni, niba utazikunda rero uzazipurizeho amazi akonje nta yandi mahitamo zizaba zifite uretse kugenda.

Src: Solutionsstore.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUKANDEKEZI MARIE JOSEE1 year ago
    kuki batwise iri zina marie jose byaturutsehe ngo batwite iryo zina murakoze
  • Ishimwe Dan 1 year ago
    Mumbwire ingaruka Marie joze igira kumuntu iyo anyone amazi yaguyemo





Inyarwanda BACKGROUND