RFL
Kigali

Ubufaransa: Abanyeshuri 4 bafunzwe bashinjwa ubufatanyacyaha mu rupfu rw’umwarimu wishwe

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:20/10/2020 11:55
0


Mu minsi ishize ni bwo humvikanye inkuru y’umwarimu wishwe mu gihugu cy’u Bufaransa. Uyu mwarimu bikaba bikekwa ko yishwe ahowe ko yeretse abanyeshuri amashusho atavugwaho rumwe y'Intumwa Muhammad. Kuri ubu abanyeshuri abanyeshuri bane biyongera ku bandi bantu 11 bafashwe barafungwa bakurikiranweho icyaha cyo kwica.



Nk'uko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko abanyeshuri bane ubu nabo bari mu bantu 15 bafunzwe nyuma y'uko umwalimu witwa Samuel Paty yishwe aciwe umutwe.Mu bafunze harimo bantu bane bo mu muryango w'uwamwishe, umubyeyi wo kuri iri shuri n'umuntu uzwiho ubuhezanguni muri Islam.

Abantu benshi baje gushyira indabo imbere y'ishuri mu buryo bwo guha icyubahiro Samuel Party

Abanyeshuri bane bakekwaho gutungira agatoki Abdoulakh aho Samuel   akabishyura, ubu barafunze nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru AFP.Ibi bitumye abantu bose hamwe 15 ari bo bafunze nyuma y'iyicwa rw'uyu mwalimu.Sekuru Abdoulakh hamwe n’ababyeyi be bombi ndetse  na murumuna we w'imyaka 17 nabo bahise bafatwa barafungwa bimaze kuba,hamwe n'umuvugabutumwa itangazamakuru mu Bufaransa ryita umuhezanguni.

Nyuma yuko Samuel Party yitabye imana abantu ibihumbi n’ibihumbi bagiye mu mihanda mu myigaragambyo mu rwego rwo guha icyubahiro Bwana Samuel no guharanira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Umusore ukekwaho kwica Samuel Paty witwa Abdoulakh A yarashwe n'abapolisi arapfa nyuma yo kwicira Samuel hafi y'ishuri rye i Conflans-Sainte-Honorine mu nkengero za Paris. Umuhango wo gusezeraho Bwana Samuel, wari ufite imyaka 47, uteganyijwe ku wa gatatu kuri Kaminuza ya Sorbonne i Paris.

Ku wa mbere, polisi yagabye ibitero byo gusaka bigera kuri 40 ku ngo bikekwa ko ari iz'abahezanguni bo muri islam nubwo bwose bataba bafite aho bahuriye n'urupfu rwa Samuel. Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yabwiye AFP ko polisi igomba kubaza abantu bagera kuri 80 batangaje ubutumwa kuri internet bashyigikira buriya bwicanyi.

Leta y'Ubufaransa kandi ubu ngo iri kugenza imiryango 51 ya Kisilamu. Ivuga ko nihagira uwo basanga ubiba urwango uzahita ufungwa.Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yavuze ko umuryango witwa Collective Contre l'Islamophobie en France (CCIF) ari "umwanzi w'igihugu".

Uwo muryango, uvuga ko ukurikirana ibikorwa byibasira idini ya Islam mu Bufaransa, ushinja minisitiri kuwusebya nyuma y'uko avuze ko ufite aho uhuriye n'ubwicanyi bwo ku wa gatanu.Nyuma ya buriya bwicanyi CCIF yasohoye itangazo ivuga ko "itewe agahinda n'ibyabaye" kandi "yifatanyije mu kababaro n'umuryango w'umwalimu".

Src: bbc

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND