RFL
Kigali

Koeman yizera ko Messi yakora ibikomeye yirengagije ibyo yanyuzemo mu ntangiriro z'uyu mwaka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/10/2020 9:50
0


Umuholandi utoza ikipe ya FC Barcelona, Ronald Koemanm, yatangaje ko nubwo Messi yifuzaga kuva muri iyi kipe bikanga, ayikunda kandi ayitangira, bituma agira umuhate buri gihe wo gushakira ibyishimo abakunzi bayo kandi yizera ko yabikora igihe cyose.



Lionel wari waramenyereje abafana ba FC Barcelona gutsinda kuri buri mukino, amaze imikino itatu yikurikiranya nta gitego atsinda, bamwe bakaba batangiye kuvuga ko umusaruro w'uyu rutahizamu ukemangwa muri uyu mwaka we wa nyuma w'amasezerano.

Umutoza Ronald Koeman wa Barcelona avuga ko imikinire ya Lionel Messi ishobora kuba myiza kurushaho kubera ko uyu kapiteni w'iyi kipe yishimye.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Argentina w'imyaka 33, ku mpeshyi ishize yagerageje kuva muri iyi kipe ndetse yavuze ko ibibazo byabaye mu gushaka kugenda kwe ari ikinamico irimo ubugome.

Amaze gutsinda igitego kimwe kugeza ubu muri uyu mwaka.

Umutoza Koeman yagize ati: "Nta kwinuba na gucye mfite cyangwa ugushidikanya ku muhate we".

Kuri uyu wa kabiri, Barcelona iratangira guhatanira Champions League y'uyu mwaka ikina na Ferencvaros yo muri Hungary.

Ni umukino utangira saa tatu za nijoro (21h00) ku isaha yo mu Rwanda.

Koeman yongeyeho ati: "Kuri ubu imikinire ye ishobora kuba myiza kurushaho. Umunsi ku munsi, aba yishimye ndetse ashaka gukina no kuba kapiteni w'ikipe".

Messi ari mu mwaka we wa nyuma w'amasezerano afite muri Barcelona, ndetse azahura na Juventus ya Cristiano Ronaldo muri iri tsinda G rya Champions League y'uyu mwaka.

Juventus, ifite igikombe cya shampiyona y'u Butaliyani, izaha akazi gakomeye Barcelona, ndetse Koeman yavuze ko ikipe ye itari mu zihabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe uyu mwaka.

Uyu wahoze atoza ikipe y'igihugu y'Ubuholandi yagize ati: "Iyo uri muri Barcelona, buri gihe uba ushaka kuba mu bahatanira ibikombe, haba muri La Liga [shampiyona ya Espagne] cyangwa i Burayi".

FC Barcelona iheruka kwegukana igikombe cya UEFA Champions Leagu mu 2015, imyaka itanu ikaba yihiritse iyi kipe itanagera ku mukino wa nyuma.

Koeman yatangaje ko Messi yahindura imikinire ye agakora ibikomeye mu kibuga

Messi amaze imikino itatu nta gitego atsinda muri shampiyona ya Espagne





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND