RFL
Kigali

Abakinnyi b'Amavubi yitegura Cap-Vert bahawe ikiruhuko cy'iminsi 6

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/10/2020 15:24
1


Abakinnyi 23 bari bamaze iminsi 10 mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri izakina na Cape-Vert mu Ugushyingo, bahawe ikiruhuko cy'iminsi 6, bakazagaruka mu mwiherero tariki 25 Ukwakira 2020.



Amavubi yinjiye mu mwiherero tariki ya 09 Ukwakira 2020, bakaba barabaga i Nyamata muri Bugesera bakanahakorera imyitozo, ari bakaba banitorezaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mwiherero ntiwarimo abakinnyi ba APR FC ndetse n'abakina hanze y'u Rwanda biteganyijwe ko bazatangira kwitabira guhera tariki ya 25 Ukwakira 2020, Amavubi yagarutse mu mwiherero.

Abakinnyi 23 bari mu mwiherero w'Amavubi ni: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Rusheshangonga Michel, Emery Bayisenge, Faustin Usengimana, Ngendahimana Eric, Mico Justin, Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Jean Bertrand, Sibomana Patrick, Kwizera Olivier, Rugwiro Hervé, Nsabimana Aimable na Rutanga Eric, Iradukunda Eric ’Radu’, Twizerimana Martin Fabrice, Nsabimana Eric ’Zidane’ Kalisa Rachid, Twizerimana Onesme, Iyabivuze Osée, Ndekwe Félix na Hakizimana Muhadjiri, Kimenyi Yves na Sugira Ernest.

Amavubi azabanza kwakirwa n’ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe kuba tariki ya 13 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yombi rwakinnye muri iri tsinda, harimo uwa  Mozambique rwatsinzwe ibitego 2-0 ndetse na Cameroun rwatsinzwe igitego 1-0.

Abakinnyi b'Amavubi bamaze iminsi 10 mu myitozo ikomeye

Nshuti Savio nawe yari mu mwiherero w'Amavubi

Muhadjiri wa AS Kigali mu bakinnyi bari mu mwiherero w'Amavubi

Bayisenge wa AS Kigali nawe yari mu mwiherero w'Amavubi

Sugira wa Rayon Sports nawe yari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu

Umunyezamu Kimenyi Yves

Rugwiro Herve wa Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Prince3 years ago
    Courage amavubi





Inyarwanda BACKGROUND