RFL
Kigali

Nyina wa Koffi Olomidé yashyinguwe mu Bufaransa mu marira n’agahinda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2020 13:40
0


Umuhanzi mpuzamahanga Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomidé], yashyinguye Nyina Aminata Angelique Moore Muyonge Fatali Olomide Angeli [Mama Amy] mu Bufaransa mu muhango waranzwe n’amarira n’agahinda mu gusezera ho bwa nyuma kuri uyu mubyeyi.



Mama Amy yashyinguwe mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, ku wa 16 Ukwakira 2020 aho n’ubundi umugabo we Mzee Charles Agbepa yashyinguwe. 

Ni mu muhango witabiriwe n’abarimo umuhanzi Fally Ipupa n’abandi bantu batuye i Burayi barimo inshuti z’uyu muhanzi, abavandimwe n’abandi batabaye uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).     

Abitabiriye umuhango wo gushyingura uyu mubyeyi bari bambaye udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira icyorezo cya Covid-19. Koffi Olomide yagaragaraga nk’ukomeye ku maso ariko mu kandi kanya agafatwa n’agahinda.

Uyu mubyeyi yasomowe Missa yo kumusezeraho, avugwa ibigwi byamuranze ndetse n’uko yagize uruhare mu iterambere ry’umuziki we n’ibindi byagiye byibutsa benshi uburwaneza bwe, amarira agashoka.

Koffi yari yambaye imyenda ihuje ibara n’iry’isanduku umubyeyi we yashyinguwemo. Mu muhango wo gushyingura we kandi hari abanyamakuru benshi bafataga amashusho n’amafoto, abafana be n’abandi.

Mama Amy yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 03 Ukwakira 2020 mu Mujyi wa Paris afite imyaka 84 y’amavuko.

Mama Amy yamenyekanye cyane bitari uko abyara Koffi Olomide gusa, ahubwo bitewe n’uko yakuriye mu buzima bw'ubushabitsi ahantu hose haba habi cyangwa heza

Uyu mubyeyi yavaga mu Mujyi wa Kinshasa akajya i Kisangani gukora ubucuruzi bw'amafi ubwo yari atwite inda y'amezi abiri ya Koffi Olomide anyuze mu nzira y'amazi (Congo Nile)

Igihe kimwe ageze i Kisangani, ikiyaga cya Congo Nile banyuragamo cyagize umuhengeri mwinshi biba ngombwa ko ingendo zo mu mazi zihagarikwa kuko nta bwato bwari bugishoboye kunyuramo.

Ibyo byatumye Mama Amy abura uko asubira i Kisangani kandi inda atwite nayo yari ikomeje kuba nkuru.

Ku wa 13 Nyakanga 1956 nibwo yabyaye Koffi Olomide i Kisangani aho yari amaze igihe bituma Koffi avukira kure ya papa we Charles Agbepa wari warasigaye i Kinshasa.

Abazi neza Mama Amy bemeza ko yakundaga umwana we Koffi Olomide kurusha abandi bana bose yabyaye. Ibi bikaba byaratewe n'uko yaruhanye nawe igihe kinini ubwo bari bategereje inzira ibasubiza iwabo i Kinshasa

Mama Amy yatangiye ubucuruzi akiri muto bimuteza imbere ku buryo abana be bose bize neza ndetse abenshi bajya kwiga Kaminuza i Burayi.

Umuhungu we wa mbere Djonyko Asiabo Agbepa yakandagiye i Burayi mu 1964 ubwo yari agiye gukomeza amasomo ye. Naho Charles Antoine [Koffi Olomide] yageze i Burayi mu 1973.

Mama Amy yabahaye hafi umuhungu we Koffi Olomide ku buryo n'igihe yishakishaga atangira kuririmba mu myaka ya 1986 kugeza mu 1993, uyu mubyeyi ni we wacuruzaga amatike ku muryango.

Uyu mubyeyi kandi yabyaye abana benshi barimo Djonyko Asiabo, Koffi Olomide, Didi Agbepa (Nyakwigendera), Rita Agbepa, Aline Agbepa, Ruffine Agbepa (Mama Ruffa), Robert Agbepa na Thierry Agbepa.

Mama Amy yari umubyeyi mwiza. Ndetse abaririmbyi bose banyuze mu itsinda ry’abanyamuziki rya Quartier Latin bamwungukiyeho byinshi, kuko ni we wareraga abana bose bazaga gusaba akazi ko kwinjizwa mu itsinda ry’umwana we.

Mama Amy, nyina w'umuhanzi Koffi Olomide yashyinguwe mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa


Umuhanzi uri mu bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashimye abamutabaye mu rupfu rw'umubyeyi we

Ahabereye umuhango wo gusezera ho bwa nyuma kuri Mama Amy witabye Imana ku wa 03 Ukwakira 2020

Nyina wa Koffi Olomide yagize uruhare mu iterambere ry'umuhungu we ndetse n'ivuka ry'itsinda 'Quartier Latin'

KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO GUSHYINGURA NYINA WA KOFFI OLOMIDE WAGENZE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND