RFL
Kigali

New Zealand: Bwa mbere impunzi ikomoka muri Afurika yagizwe Depite

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:19/10/2020 12:21
0

Ni gake uzumva umuntu avuye mu gihugu cye agahungira mu gihugu cy’abandi akaza guhabwa ubuyobozi mu gihugu yahungiyemo. Kuri ubu mu gihugu cya New Zealand haravugwa umuturage wari impunzi mu gihugu cya New Zealand wagizwe umudepite.



Umuturage witwa Brahim Omer ukomoka mu gihugu cya Eritrea wari impunzi mu gihugu cya New Zealand yagizwe umudepite. Omer ubarizwa mu ishyaka ry’abakozi yagizwe umudepite nyuma yuko iri shyaka ry'abakozi ribonye itsinzi ikomeye mu matora kuva mu myaka 50 ishize.

Iri shyaka rya minisitiri w'intebe Madamu Jacinda Ardern, mu matora yabaye kuwa gatandatu ryatsindiye imyaka 64 ituma na Bwana Ibrahim yinjira mu nteko nka depite.Ubwo brahim Omer yiyamamazaga yavugaga ko ashaka "kurwanira abantu bari mu byo yanyuzemo ngo babone amahirwe y'ubuzima bwiza".Nyuma yuko atsinze amatora Bwana Ibrahim avuga ko itsinzi ye ari "iy'abakozi bahembwa macye" n'"abahoze ari impunzi".

Mu mwaka wa 2003 nibwo Brahim Omar yahunze ava mu gihugu cya Eritrea ajya muri Sudan mu nkambi nyuma aza kuhava yerekeza muri Nouvelle-Zélande aho yakoze nk'umukozi w'isuku muri kaminuza ya Victoria.Akaba yarakomereje amasomo muri iyi Kaminuza ndetse anahakora nk'ureberera bagenzi be bakora isuku, aba ari naho yinjirira muri politiki.

Src: bbc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND