RFL
Kigali

Ikibazo cy'abanyamahanga nta mwanya gifite mu Nteko rusange! Amakipe 18 ni umutwaro FERWAFA itashobora - VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/10/2020 12:17
0


Bamwe mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda batunguwe n'imyanzuro y'inteko rusange ya FERWAFA, kuko basanga hari bimwe byirengagijwe kandi ariryo pfundo ry'ibibazo by'umusaruro mucye mu mikino mpuzamahaga amakipe yo mu rwanda ndetse n'ikipe y'igihugu yitabira.



Abazi byinshi ku mupira w'amaguru banawubayemo igihe kitari gito,  bemeza ko kugirango ikipe y'igihugu ikomere bituruka kuri shampiyona y'imberwe mu gihugu, n'uburyo amakipe yitwara mu mikino mpuzamahanga yitabira.

Guhamagara abakinnyi 13 mu ikipe y'igihugu baturutse muri club imwe, ni ikimenyetso kigaragaza nta guhangana kuba muri shampiyona y'u Rwanda, kuko usanga andi makipe ameze nk'ingwizamurongo cyangwa kuzuza umubare w'amakipe agize shampiyona.

Benshi mu bayobozi b'amakipe akina icyicirocya mbere muri shampiyona y'u Rwanda binubira icyemezo cy'iri shyirahamwe cyo gukinisha abakinnyi batatu gusa, kuko bahamya ko uyu mubare ari muto, gusa byatunguye benshi ubwo inteko rusange yasozwaga iki kibazo kidahawe umwanya wo kunguranaho ibitekerezo.

FERWAFA ishimangira ko ubuzima amakipe 16 akina icyiciro cya mbere mu Rwanda abayemo, utagira indi kipe wongeraho.

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO KU BIBAZO BITAHAWE UMWANYA MU NTEKO RUSANGE KANDI ARI INGENZI


VIDEO: Aime Filmz - InyaRwanda Tv 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND