RFL
Kigali

Biratangaje: Imbwa yitwa Oakley yigishije abantu uko bambara agapfukamunwa neza-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:19/10/2020 7:44
0


Imbwa yitwa Oakley The Springer Spaniel yatangaje abantu benshi cyane binyuze ku byo abakoresha urukuta rwayo rwa Instagram bashyize kuri uru rubuga byafashwe nk’isomo rikomeye ubwo iyi mbwa yigishaga abantu uko bambara agapfukamunwa neza.



Binyuze mu mafoto yashyizwe ku rukuta rwa Instagram rw'iyi mbwa yitwa Oakley, yigishije abantu uko bambara agapfukamunwa mu buryo budasanzwe. Iyi mbwa yambariraga agapfukamunwa munsi y’amazuro, hejuru y’amaso, hejuru ku mutwe we, yakagize umutako wo mu ijosi nyuma yerekana uko bakambara neza. Mu magambo yashyizwe kuri aya mafoto (Caption), iyi mbwa Oakley yagize iti “Mama wanjye yavuze ko nzi kwambara agapfukamunwa neza kurusha abantu”.

Nyiri iyi mbwa witwa Shannon Nightingale, yavuze ko nyuma yo kubona abantu batambara agapfukamunwa neza mu iduka yarimo byatumye afata umwanzuro wo gukoresha imbwa ye y’umwaka umwe w’amavuko Oakley kugira ngo yigishe n’abandi batari babizi abinyujije mu mafoto abigaragaza neza.

Uyu mubyeyi ukunda imbwa cyane yabwiye ikinyamakuru Derbyshine Times ko imbwa ye izuzuza imyaka ibiri y’amavuko mu Ukuboza kandi ngo uretse kuba ari imbwa, ngo igira n’imico myiza cyane. Ati ”Ibitekerezo byose twakiriye byadushimaga, abantu bavugaga bati ‘Uri mwiza’,.. bayishimira uko yicara mu ifoto, ndetse twishimiye ko abantu babonye uburyo bwiza bwo kwambara agapfukamunwa.

Twashakaga gusetsa abantu ariko biga nubwo twese turi kunyura muri ibi bihe bigoye gusa turi kumwe. Icyo nishimiye rero ni uko buri wese wabonye aya mafoto yasigaranye ubutumwa”.



Oakley yigishije abantu uko bambara agapfukamunwa neza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND