RFL
Kigali

True Promises bambaye Kinyafrika mu ndirimbo nshya 'Tuzaririmba' batangarijemo abazajya mu Ijuru abo ari bo'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/10/2020 22:11
0


True Promises Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Mana Urera' n'izindi zitandukanye, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Tuzaririmba' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo irimo ubutumwa buhamiriza abatuye Isi ko Ijuru ririho kandi ko abazarigeramo bazaririmbana na Yesu Kristo.



Bonnke Mbonigaba Perezida wa True Promises yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya 'Tuzaririmba' iri kuri album yabo ya 3, ikaba irimo ubutumwa butanga ihumure ku bizera ko Ijuru ririho. Yibukije abantu ko abazajya mu ijuru ari abanesheje isi, umubiri na satani. Ati "Ino ndirimbo nshya iri kuri Album ya gatatu, message ikubiyemo ni ugutanga ihumure ku bizera ko ijuru ririho kandi ko tuzaririmbana indirimbo n'Umwana w'intama w'Imana ari we Yesu Kristo, kandi ko abazarigeramo ni abanesheje isi, umubiri ndetse na satani (abanzi turwana nabo abizera ni isi, umubiri na Satani)".

Iyi ndirimbo 'Tuzaririmba' bayikoze bisunze icyanditswe kiri muri Bibiliya mu Ibyahishuwe 15:2-3, hagira hati; "[2] Mbona igisa n'inyanja y'ibirahuri bivanze n'umuriro, mbona n'abatabarutse banesheje ya nyamaswa n'igishushanyo cyacyo n'umubare w'izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y'ibirahuri bafite inanga z'Imana,[3] baririmba indirimbo ya Mose imbata y'Imana n'indirimbo y'Umwana w'Intama bati “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w'amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n'ukuri".

Mu butumwa banyujije ku rubuga rwa Youtube ubwo bashyiragaho iyi ndirimbo yabo nshya, True Promises Ministries yasobanuye ko "Hazaba umunsi ubwo Abera b'Imana bazateranira imbere y'Intebe y'Imana baruhutse imiruho n'Imihate by'iyi si baramya Imana ubudasiba" Aba baririmbyi basabye umuntu wese ufite ibyo byiringiro bizima bitagajuka byo kuzabona Umwami Imana kwiboneza nk'uko uwo nguwo aboneye.

Amajwi y'iyi ndirimbo 'Tuzaririmba' yakozwe na Producer Nicolas, amashusho afatwa na Producer Doux. Mbere y'uko iyi ndirimbo isohoka, abaririmbyi b'iri tsinda, mu guteguza abantu iyi ndirimbo yabo nshya, bagaragaye bambaye kinyafrika, imyambaro batamenyereweho idozwe mu bitenge. Uko bagaragaye kuri ayo mafoto, ni nako bagaragaye mu mashusho y'iyi ndirimbo yabo yamaze kugera hanze. Abagore n'abakobwa bagaragara bambaye amakanzu agera ku birenge adozwe mu bitenge ndetse baniteze ibitambaro mu mutwe, ibintu ubona bibereye ijisho.

True Promises mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Tuzaririmba'

REBA HANO 'TUZARIRIMBA' INDIRIMBO NSHYA YA TRUE PROMISES










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND