RFL
Kigali

Nessa nyuma yo gutandukana na Oda Paccy twaganiriye anasobanura ibishegu yaririmbye mu ndirimbo “Ikivuguto”-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/10/2020 15:46
0


Umuhanzikazi Nessa umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza hano mu Rwanda, wamenyakanye ubwo yari muri Ladies Empire ya Oda Paccy, nyuma yo gutandukana n'iyi Label, twaganiriye agira byinshi atangaza kuri muzika ye.



Nessa, ubwo yari akiri kumwe na Oda Paccy muri Ladies Empire ubu yahindutse Classic Record, yasohoye indirimbo zakunzwe na benshi zirimo; 'Tell Me' na 'Turakundana' yakoranye na Alto. Uyu mukobwa nyuma yaje kwitandukanya na Ladies Empire ajya gukora muzika ku giti cye nta kompanyi abogamiyeho.


Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Nessa yavuze ko hari igihe umuntu aba ari ahantu runaka bikarangira ahavuye bitewe n’uburyo ibintu biba bitagenda cyangwa se mu gihe amasezerano aba ataragenze neza. Ibi ni bimwe mu byatumye asezera gukorana na Oda Paccy byavugwaga ko ari we washinze Ladies Empire. Nubwo batandukanye ariko, arashimira cyane Oda Paccy ko yamuhuje n'abantu benshi, ati "Yambaye connection".

Nessa akomeza ashimangira ko azakomeza gukora umuziki ndetse mu mbaraga nyinshi nyuma yo kuva muri Ladies Empire. Ubu afite indirimbo 3 yakoze nyuma yo gutandukana na Label yamenyekaniyemo, ari zo; ”Tubikore”, “Nkigicu” na “Ikivuguto” n’izindi yitegura gushyira hanze. Iyi ndirimbo ye nshya yise 'Ikivuguto' abenshi bari kuyibazaho cyane bitewe n’amagambo ayikubiyemo.


Mu gusubonura amwe mu magambo ari mu ndirimbo “Ikivuguto”, Nessa yabivuze uko biri mu ndirimbo atabinyuze ku ruhande nk’uko bamwe mu bakunzi ba muzika babyumvaga.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NESSA


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “IKIVUGUTO” YA NESSA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND