Mu nama y'inteko rusange ya FERWAFA iri kubera muri Hotel Dove, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA rimaze kwakira abanyamuryango batatu bashya.
Nyanza
FC yakiriwe nk'umunyamuryango mushya kandi wa FERWAFA. Iyi kipe ibarizwa mu
karere ka Nyanza mu Majyepfo y' u Rwanda yigeze kuba umunyamuryango wa
FERWAFA ariko iza kubutakaza.
Undi
munyamuryango mushya wakiriwe ni The Winners Football Training Center nayo
ibarizwa mu Majyepfo y' u Rwanda. Scandinavia
Women football Club ni ikipe ishanzwe ikina icyiciro cya mbere mu bagore ikaba
ari nayo ifite igikombe cya shampiyona giheruka, nayo yagizwe umunyamuryango
mushya wa FERWAFA.
Scandinavia niyo ifite igikombe cya shampiyona cya 2019
Si
aya makipe atatu yari yasabye kuba umunyamuryango gusa ahubwo nkuko umuyobozi
wa FERWAFA yabitangaje hari amakipe menshi yari yasabye ariko ntiyemererwa kuko
atujuje ibyangombwa, ikintu abanyamuryango batishimiye.
TANGA IGITECYEREZO