RFL
Kigali

FERWAFA yakiriye abanyamuryango 3 bashya barimo Nyanza FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/10/2020 13:36
0


Mu nama y'inteko rusange ya FERWAFA iri kubera muri Hotel Dove, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA rimaze kwakira abanyamuryango batatu bashya.



Nyanza FC yakiriwe nk'umunyamuryango mushya kandi wa FERWAFA. Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y' u Rwanda yigeze kuba umunyamuryango wa FERWAFA ariko iza kubutakaza.

Undi munyamuryango mushya wakiriwe ni The Winners Football Training Center nayo ibarizwa mu Majyepfo y' u Rwanda.  Scandinavia Women football Club ni ikipe ishanzwe ikina icyiciro cya mbere mu bagore ikaba ari nayo ifite igikombe cya shampiyona giheruka, nayo yagizwe umunyamuryango mushya wa FERWAFA.


Scandinavia niyo ifite igikombe cya shampiyona cya 2019

Si aya makipe atatu yari yasabye kuba umunyamuryango gusa ahubwo nkuko umuyobozi wa FERWAFA yabitangaje hari amakipe menshi yari yasabye ariko ntiyemererwa kuko atujuje ibyangombwa, ikintu abanyamuryango batishimiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND