RFL
Kigali

Ikiganiro na Shwa umuhanzikazi nyarwanda w'umuhanga umaze imyaka 19 aba i Burayi akaba mubyara wa Alain Numa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/10/2020 16:53
1


Melissa Mukantabashwa ukoresha izina rya 'SHWA' mu muziki, ni umuhanzikazi nyarwanda w'umuhanga cyane umaze imyaka 19 aba ku mugabane w'Uburayi mu Bubiligi. Twagiranye nawe ikiganiro kihariye adutangariza ko ataragera na rimwe mu Rwanda bityo akaba afite amatsiko menshi yo kuhagera ku nshuro ye ya mbere.



Shwa afite inkomoko mu Rwanda no muri Zambia. Se ni umunyarwanda. Afitanye isano ya hafi na Alain Numa wo muri MTN kuko ababyeyi babo bavukana. Mu myaka ibiri amaze mu muziki, amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; 'Love you die' yakunzwe cyane dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 33, 'Murder', 'Teine Lizzy' yakoranye na Quincy Wizzy, 'Wife material' yakoranye na Pilato, 'Thank you Lord' yakoranye na Wizzy, n'izindi.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Melissa Mukantabashwa wahisemo kwitwa 'Shwa', twamubajije impamvu yiyise iri zina, adusubiza ko yarikomoye ku izina rye 'Mukantabashwa', afata agace gahera k'izina rye, ni ko kwitwa 'Shwa'. Abo mu muryango we bakunze kumwita Melissa Shwa, hanyuma kuko mu muryango we harimo ba Melissa babiri, we yakunze cyane 'Shwa' aba ari ryo akoresha mu muziki.


Shwa amaze imyaka 19 aba i Burayi

Shwa yageze mu Bubiligi mu mwaka wa 2001 avuye muri Zambia, ibisobanuye ko ahamaze imyaka 19. Iyo muganira akubwira ko atewe ishema no kuba ari umunyarwanda kabone n'ubwo ataragera mu Rwanda, gusa arabyifuza cyane ndetse yakabaye yarahageze muri uyu mwaka wa 2020, biza kwicwa n'icyorezo cya Coronavirus. Avuga ko bimukundiye yazaza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2021.

N'ubwo ataragera mu Rwanda, Ikinyarwanda aracyumva, gusa kukivuga no kucyandinda biramugora. Yavuze ko bimutera kumva ababaye kuvuga ko ataragera mu Rwanda kandi ari umunyarwanda. Ati "Numva mbabaye kuvuga ko ntigeze mba mu Rwanda. Nari niteguye kuhaza mu kwezi kwa Nyakanga 2020, nza kubisubika kubera Covid-19. Ubu ndizera neza ko nzabisubukura mu kwa Mbere ku bw'ubuntu bw'Imana".

Hashize igihe gito Shwa ahishuriye abakunzi be n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko afite inkomoko mu Rwanda. Yavuze ko adakunze kubivuga kenshi, ariko ashimangira ko aterwa ishema no kuba ari umunyarwandakazi. Mu kwezi kwa 9 uyu mwaka wa 2020, ni bwo uyu muhanzikazi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram (@shwa_official) amafoto amugaragaza yambaye nk'umunyarwandakazi, maze atangaza kumugaragaro ko ari kwishimira ko ari umunyarwandakazi. Yaragize ati:

Ushobora kuva muri Africa ariko Africa ntizigera ikuvamo. Uyu munsi ndi kwizihiza inkomoko yanjye ya kabiri, #Umunyarwandakazi. Ndabizi ko ntabigaragaza kenshi ariko ntewe ishema no kuba umunyarwandakazi.

Shwa yishimira cyane ko ari umunyarwandakazi

Mu mwaka wa 2018 ni bwo Shwa yateye intambwe yerekeza muri studio atangira gutunganya indirimbo ze. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo eshanu zakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki. Yavuze ko icyerekezo cye kigufi mu muziki ari ukubanza kwemeza Afrika ahereye mu Rwanda no muri Zambia. Yatangaje ko iyo yandika indirimbo avuga kuri byose ariko akibanda ku zifite ubutumwa burwanya itotezwa, izishishikariza abantu gukundana, izivuga kuri Rurema, n'ibindi byinshi.

Shwa yabajijwe abahanzi nyarwanda akunda niba ajya akurikiranira hafi umuziki nyarwanda, adutangariza ko ku isonga akunda cyane Bruce Melody, ati "Abahanzi batatu bo mu Rwanda nkunda cyane ni Bruce Melody, Yvan Buravan na Amalon. Hari n'abandi benshi". Mu gihe gito amaze mu muziki, arakunzwe cyane muri Zambia no mu Bubiligi, ibintu yishimira cyane kuko uburyo bamukunda bituma yumva akunzwe cyane nk'umwana muto.

Mu gihe gishize Shwa yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ko yishimira cyane kuba ari umunyarwandakazi

REBA HANO 'LOVE YOU DIE' INDIRIMBO YA SHWA


REBA HANO 'MURDER' INDIRIMBO YA SHWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gustave Ineza3 years ago
    Mukantabashwa ni mwiza da! Nako "Shwa", I beg your pardon.





Inyarwanda BACKGROUND