RFL
Kigali

Cardi B yatangaje ko yasubiranye n’umugabo we Offset

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:16/10/2020 12:45
0


Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko yasubiranye n’umugabo we Offset nyuma yo kwaka gatanya ndetse yongeyeho ko bigoye kubaho utavugana n’inshuti ye magara Offset. Ibi bije nyuma yo kugaragara bombi bishimanye mu isabukuru ye mu cyumweru gishize



Nkuko Cardi B yabitangarije abakunzi be abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuwa kabiri w’icyi cyumweru bigaragara ko yasubiranye n’umugabo we Offset yari yaratse gatanya asaba ko batandukana. Ibyo kwiyunga kwabo bije nyuma yo kugaragara ari kumwe n’umugabo we bishimanye ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko mu cyumweru gishize mu mugi wa Las Vegas.

Cardi B & Offset

Cardi B n'umugabo we mu birori by'isabukuru ye mu cyumweru gishize

Ubwo yaganiraga n’abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:”Biragoye kubaho utavugana n’inshuti yawe magara. Murumva icyo nshatse kuvuga? Biragoye cyane kubaho utavugana n’inshuti yawe magara”. Yakomeje abwira abakunzi be ko yasubiranye n’umugabo we ariko batasubiranye kubera ko yamuguriye imodoka ihenze ku isabukuru ye nkuko byavugwaga.  

Cardi B & Offset

Cardi B n'umugabo we Offset 

Mu birori by’isabukuru ye mu mpera z’icyumweru gishize Cardi B yagaragaye yishimanye n’umugabo we, ndetse Offset amugenera n’impano zitandukanye harimo n’imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce ifite agaciro k’ibihumbi magana atatu by’amadorali ya leta zunze ubumwe za Amerika ($300,000) ndetse irimo n’intebe y’umwana wabo w’umukobwa Kuture ifite agaciro k’ibihumbi umunani by’amadorali ($8,000). Uretse iyi modoka y’agaciro Offset yageneye umugore we yanamugeneye n’impano y’icyapa cyanditseho amagambo yo kumwifuriza isabukuru nziza.

Mu kwezi gushize kwa Nzeri Cardi B nibwo yatse gatanya yo gutandukana n’umugabo we bari bamaze imyaka itatu babana, aho mu byatumye yaka gatanya yavugaga ko yabitewe n’uko umugabo we yamucaga inyuma.

Src: People & Page Six

          






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND