Muri Gashyantare 2020, ni bwo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko, Uwizeyima Evode, yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kubera guhohotera umugore ukora akazi muri Kompanyi ishinzwe umutekano ISCO, wari mu kazi, maze nyuma Uwizeyimana Evode aregura.
Uwizeyimana Evode yasabye imbabazi ku byabaye agahohotera umugore. Yifashishije Twitter, yavuze ko ibyabaye
bitari bikwiriye kubaho. Yagize ati “Ndicuza nkomeje ku byabaye. Ntabwo
byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta. Namaze gusaba
imbabazi umukozi wa ISCO ndetse n’ubu nzisabiye mu ruhame, nzisaba abantu bose
muri rusange”.
Tariki ya 6 Gashyantare 2020, mu itangazo ryanyujijwe
ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ryavugaga ko Minisitiri
w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta barimo
Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera hamwe na Dr Isaac Munyakazi wo
muri Minisiteri y’Uburezi, azashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020, ku rukuta rwa Twitter rwa Minisitiri w’intebe, batangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri 4 barimo na Evode Uwizeyimana.
Iri tangazo riragira riti ”Ashingiye ku biteganwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu ngingo yaryo ya 80; Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abasenateri bakurikira; Dr Dusingizemungu Jean Piere, Kanziza Epiphanie, Twahirwa Andre na Uwizeyimana Evode.
Ibi byerekana ko Uwizeyimana Evode yongeye kugirirwa icyizere na Leta
TANGA IGITECYEREZO