RFL
Kigali

Nakubise umugande ahita asezera gukina! Mushambokazi Zura yatubwiye byinshi ku mukino wa Taekwondo amazemo imyaka 12- VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/10/2020 11:25
0


Mushambokazi Zura umukinnyi, umutoza ndetse n'umusifuzi mu mukino wa Taekwondo, yadutangarije ibyaranze urugendo rwe muri uyu mukino, imidari yatwaye, abakinnyi yakubise, ndetse agira inama abakobwa bakitinya.



Ukimubona ntiwakwibwira ko ari umwari umaze imyaka igera kuri 12 akina Taekwondo. Gusa imyitozo ye, imikorere ye uduhigo afite, ibikombe yatwaye, imidari afite byaba ubuhamya ku  bari bose bakitinya.

Nk'umwe mu bategarugori bafite umukandara wo hejuru mu bakinnyi bakina uyu mukino mu Rwanda, Zura yadutangarije ko na we yatangiye gukina uyu mukino abona ari ibintu biri aho kuko yari asanzwe akina umukino wo kwiruka n’amaguru.


Mushambokazi kandi wanashinze ikipe y'abakiri bato yitwa Kigali Justice yemeza ko abari n'abategarugori badakwiye kwitinya mu mikino imwe n'imwe bavuga ko atari iyabo, ahubwo ko bagomba kwiyizera bakamenya ko bashoboye.

Uyu musifuzi muri Taekwondo mu gihe amaze akina Taekwondo, yatubwiye ko hari umugande bigeze guhangana, uwo mugandekazi akaza kumukubita ariko na we mu mikino yo kwishyura Zura akamuganza, ibintu byatumye uyu mugandekazi asezera kuri uyu mukino.

Ikiganiro cyose ku buryo bw'amashusho kanda Hano:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND