RFL
Kigali

‘’Nakuyemo inda 3 za Diamond mbere yo kubyarana nawe”-Hamisa Mobetto amennye ibanga-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:15/10/2020 17:41
2


Hamisa Mobetto umunyamideri, umuhanzikazi akaba n’umushabitsi wagiye ugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye, yatangaje ko mbere yo kwibaruka Dylan umuhungu yabyaranye na Diamond, yakuyemo inda ze zigera kuri eshatu.



Uyu mubyeyi yatangiye kuvugwa mu rukundo na Diamond kera ariko bombi ntibabyerure kuko Diamond yari asanzwe abana na Zari Hassan babyaranye abana 2. Nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo Salome ya Diamond ni bwo iby'urukundo rwabo byatangiye guteza impagarara cyane bizana umwiryane hagati ya Diamond na Zari kuko uyu mugore babyaranye abana babiri yatangiye kumushinja kumuca inyuma akaryamana na Hamisa Mobetto n’izindi nkumi zirimo Tunda.


Bafata amashusho y'indirimbo Salome Diamond na Hamisa barakundanaga rwihishwa

Byari ukuri kuko nyuma y’inyaka ibiri indirimbo Salome igiye hanze ikinyamakuru The Standard cyashyize ahanze inkuru ifite umutwe wavugaga ko Hamisa Mobetto yatangaje ko Diamond ari se w’umwana atwite utaravuka ndetse na nyiri ubwite akaza kubyemera. Si icyo kinyamakuru cyonyine cyagarutse kuri iyi nkuru. 

Mu masaha make ashize, Mu kiganiro The Switch gitambuka kuri Wafasi FM ya Diamond Hamisa Mobetto ni bwo yatangaje ibitarigeze bimenyekana avuga ko yakuyemo inda ze. Ati “Nakuyemo inda eshatu za Diamond mbere y'uko nibaruka Dylan twabyaranye”.

Ntabwo bigoye kubyakira nk’ukuri kuko anahishura ko atwitiye Diamond byabaye impaka ndende hitabazwa ikizamini cya DNA nyuma Diamond aza kwemera ko umwana ari uwe. Kuba Hamisa Mobetto ashyize hanze aya mabanga abenshi bafifashe nko kwishongora kuri Zari mu buryo bwo kumwereka ko yamucaga inyuma kandi bafitanye amabanga menshi.


Benshi bavuze ko gushyira aya mabanga hanze Hamisa yashatse kwereka Zari ko Diamond yamucaga inyuma

Abenshi babeshyeraga Jaguar ko ari we wateye inda Hamisa Mobetto

REBA HANO IGICE CYA 1 CY'IKIGANIRO MOBETTO YAGIRANYE NA WASAFI FM

REBA HANO IGICE CYA 2 CY'IKIGANIRO MOBETTO YAGIRANYE NA WASAFI FM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MANIRAGABA3 years ago
    BYANEJEJE
  • MANIRAGABA3 years ago
    AMAKIPE





Inyarwanda BACKGROUND