RFL
Kigali

Twitege iki mu nteko rusange ya FERWAFA?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/10/2020 19:11
0


Abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bategerezanyije amatsiko ibizava mu nama y'inteko rusange izahuza abanyamuryango b'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020.



Iyi nteko rusange byitezwe ko izafatirwamo imwe mu myanzuro ikomeye, bijyanye n'ubusabe bw'abanyamuryango.

Muri iyi nteko rusange byitezwe ko hazaganirwa hakanafatwa umwanzuro ku busabe bwa Gicumbi FC na Heroes FC zasabye abanyamuryango ba FERWAFA ko babarenganura bakazasaba ko nta kipe yazamanuka mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka, nyuma y’uko shamapiyona yahagaritswe itarangiye.

Hari bamwe mu banyamuryango ba FERWAFA bibibona kimwe n'aya makipe, hakaba n'abandi bahamya ko bakwiye kumanuka hakazamuka andi makipe.

FERWAFA ishobora kwemerera Gicumbi FC na Heroes FC kuguma mu cyiciro cya mbere, ariko umubare w'amakipe akina icyiciro cya mbere ugahita wiyongera, akava kuri 16 akaba 18.

Icyo gihe amakipe abiri azava mu cyiciro cya kabiri yakwiyongera kuri 16 asanzwe mu cyiciro cya mbere akaba 18.

Abanyamuryango ba FERWAFA  kandi bashobora kwanzura ko aya makipe amanuka mu cyiciro cya kabiri, amakipe akina icyiciro cya mbere agakomeza kuba 16.

Muri iyi nteko kandi hazaganirwa ku busabe bwo kongera umubare w'abanyamahanga bemerewe gukina umukino, bakava kuri 3 bakaba 5.

Iyi ngingo ishobora gutorwa n'abanyamuryango ba FERWAFA ariko hakagira andi mategeko ayikurikira, ku makipe akinisha abanyamahanga.

Benshi mu bayobozi b'amakipe y'umupira w'amaguru mu Rwanda, ntibahwemye  kugaragaza ko batishimiye icyemezo kimaze igihe cyo gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga batatu ku mukino, bahera ko basaba ko uyu mubare wakongerwa bakagera byibura kuri 5.

Muri iyi nama amakipe ashobora kumenyeshwa ko mu gihe runaka azakina imikino ya shampiyona nta bafana bagera ku bibuga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Amakipe yo mu cyiciro cya mbere ashobora kwibutswa ko agomba kugira ikipe y'abato izajya ikina mbere yuko bakuru babo bakina nk'uko byari mu mishinga ya FERWAFA muri uyu mwka w'imikino.

azaganirwa kandi ku buryo buboneye umwaka w'imikino wa 2020/21 uzagenda ugasorezwa igihe cyateganyijwe nta mbogamizi zibayemo.


Gicumbi FC ishobora kwemererwa kuguma mu cyiciro cya mbere

Heroes FC ishobora kwemererwa kuzakina icyiciro cya mbere mu mwaka utaha w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND