RFL
Kigali

Damy David wahoze akora umuziki wa Secular yasohoye amashusho y'indirimbo ye ya mbere ya Gospel-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/10/2020 15:35
1


NZABANANAYO David wiyise Damy David nk'izina akoresha mu muziki, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yatangiriyeho umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo yitwa 'Wasize ubwiza'. Uyu muhanzi avuga ko intego ye mu muziki ari ukwamamaza ubutumwa, Imana yatanga umugisha bikaba byazana n'imibereho.



NZABANANAYO DAVID ni umusore w'imyaka 24, akaba akiri umunyeshuri. Yahoze akora umuziki wa Secular, aza kuwuvamo, atangira guhimbaza Imana. Yadutangarije urugendo rwe mu muziki wa Gospel, ati "Mu muziki rero ndi umuhanzi uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, nkaba naratangiye kuririmba mu 2018, ni bwo nageze muri  studio mperekeje abaririmbyi ubwo natangiye kumva ko nakora indirimbo zange ariko nkabona bigoye kuko nari mfite inzozi zo kuririmba;

Nakomeje kumva nzabigeraho, gusa nanone mbere guhera 2014-2018 nahoze ndirimba seculla music mba no mu bijyanye na cinema, 2018 natangiye kumva ko naririmba Gospel bikaba byiza kurusha bityo mpita mfata umwanzuro cya ko numva mfite message nyinshi mu bijyanye no kwamamaza ubutumwa bwiza".


Damy David yakomeje avuga ko akataje mu muziki wa Gospel, ati "Ni bwo nagize igitekerezo cyo gukora indirimbo, ubu rero nyuma y'ukwezi gushize ni bwo indirimbo ya mbere yitwa (Wasize ubwiza) yasohotse ari Audio ku munsi w'ejo hashize, video yayo nayo nayishyize hanze. Mfite izindi ndirimbo ebyiri muri studio imwe muri zo yitwa (Inshuti nyanshuti) ndayishyira hanze muri iki cyumweru".

REBA HANO INDIRIMBO 'WASIZE UBWIZA' YA DAMY DAVID







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndoswald3 years ago
    Imana igushyigikire kandi ikwagure. Gukorera Imana ni byiza.





Inyarwanda BACKGROUND