RFL
Kigali

EAR: Amatora y'Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare yasubitswe nyuma y'uko Inama y'Abepisikopi isanzemo umukandida utujuje ibisabwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/10/2020 10:49
0


Itorero Angilikani ry'u Rwanda (EAR) riri mu rugendo rwo gushaka Umwepisikopi wa EAR Diyoseze ya Butare uzasimbura uzajya mu kiruhuko cy'izabukuru. Inama idasanzwe y'Abepisikopi iherutse guterana, yanzuye ko amatora asubikwa nyuma y'uko isanzemo umukandida utujuje ibisabwa mu bakandida babiri bari batanzwe.



Ni amatora yabaye kuwa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020 nk'uko tubikesha itangazo ryateweho umukono n'Umuyobozi Mukuru w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda ari nawe wayoboye iyi nama. Iyi nama yabereye mu cyumba cy'inama cya EAR Diyoseze ya Kigali, iteranijwe no gutora Umwepisikopi wa EAR Diyoseze ya Butare uzasimbura uzajya mu kiruhuko cy'izabukuru.

Inama y'Abepisikopi ishingiye kuri Canon ya 26 mu mategeko ngengamikorere y'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, ingingo ya 26.5 ivuga ko iyo inama y'Abepisikopi itabonye uwujuje ibisabwa mu bakandida babiri yashyikirijwe na Sinode ya Diyoseze, ibasubiza Sinode yabohereje. Inama y'Abepisikopi igasaba iyo Sinode abandi bakandida babiri bujuje ibisabwa kugira ngo bazatorerwemo Umwepisikopi.

Inama idasanwe y'Abepisikopi imaze kubona ko abakandida batanzwe na EAR Diyoseze ya Butare harimo utujuje ibisabwa, yasabye Sinode ya EAR Diyoseze ya Butare ko itora abandi bakandida babiri bagashyikirizwa inama y'Abepisikopi izaterana kuwa 09 Ukuboza 2020 kugira ngo batorwemo Umwepisikopi.

Itangazo ryaturutse muri Angilikani rivuga ko binashoboka ko habaho Inama idasanzwe y'Abepisikopi igihe Sinode ya EAR Diyoseze ya Butare yatora abandi bakandida mu gihe cya vuba kandi cyubahirije amategeko.


Umwanzuro w'Inama idasanzwe y'Abepisikopi yateranye kuwa Mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND