RFL
Kigali

Jean Vital Ourega ukubutse muri TP Mazembe aje gukinira Rayon Sports yageze mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/10/2020 10:50
0


Umunya-Cote d'Ivoire ukina mu kibuga hagati wakiniraga ikipe yaTP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watijwe Rayon Sports umwaka umwe yasesekaye mu Rwanda, akaba yahise ashyirwa mu kato avamo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2020.



Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko uyu mukinnyi yageze mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2020, ahita ashyirwa mu kato, aza kuvamo kuri uyu wa Gatatu ahita ajya kurangizanya n'iyi kipe agiye gukinira umwaka umwe.

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Twagirayezu Thadee uri mu komite y'inzibacyuho, yahamije ko uyu mukinnyi yasesekaye i Kigali kandi ko n'abandi batatu nabo bamukurikira muri iki cyumweru.

Yagize ati"Nibyo, Ourega yageze i Kigali ku wa kabiri ahita ajya mu kato, arakavamo uyu munsi, ntabwo ari we wenyine gusa kuko dutegereje abandi bakinnyi batatu muri iki cyumweru barimo Biramahire Abeddy, Mousa Camara na Robert Mbelu wakiniraga TP Mazembe".

Uyu muyobozi yatangaje ko vuba Rayon Sports itangira umwiherero wo gutegura umwaka w'imikino wa 2020/21 uzatangira tariki ya 04 Ukuboza 2020.

Abakinnyi ba Rayon Sports bazajya baba hamwe, Kicukiro mu nzu ifite ibyumba 15, ikazajya ikorera imyitozo ku kibuga yari isanzwe ikoreraho cyo mu Nzove.

Ourega w'imyaka 24 y'amavuko, witezweho kuba umusimbura wa Kukule Fabrice Mugheni werekeje muri Kenya, yazamukiye mu ikipe y'iwabo muri Cote d'Ivoire yitwa Africa Sports d'Abidjan.

Umunya Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega,  ukina mu kibuga hagati ariko afasha ba myugairo yakinnye mu makipe arimo Africa Sports na AS Denguélé zo muri Côte d’Ivoire, akinira Karela United yo muri Ghana, Buildcon FC yo muri Zambia, aho yavuye yerekeza muri TP Mazembe.

Umunya-Cote d'Ivoire Jean Vital Ourega yasesekaye mu Rwanda aje gukinira Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND