Kuri ubu amezi agera kuri 7 arashize abanyeshuri batiga kubera icyorezo cya Coronavirus kibasiye isi. Nyuma y'uko iki cyorezo kigiye kigabanuka mu Rwanda, hafashwe ingamba z'uko amashuri azajya afungurwa mu byiciro. Kuri ubu Minisiteri y'uburezi yashyize hanze ingengabihe y'amashuri abanza n'ayisumbuye.
Muri iyi ngengabihe bigaragara ko abanyeshuri bazajya batangira mu bihe bitandukanye. Aho ku ikubitiro abanyeshuri biga mu mwaka wa gatanu n' uwa gatandatu w’amashuri abanza hamwe n'abiga mu mwaka wa gatatu, umwaka wa gatanu ndetse n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye ari bo bazabanza kujya ku ishuri tariki ya 2 Ugushyingo 2020.
Ingengabihe y'amashuri abanza n'ayisumbuye
Nyuma y'aho Minisiteri y'uburezi ishyize iyi ngengabihe hanze ikaba yaboneyeho gutangaza ko abanyeshuri bazakomereza aho bari bagejeje amasomo yabo ndetse ko n'abari barishyuye amafaranga y'ishuri batazasabwa ayandi.
Itangazo rya Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO