RFL
Kigali

Ange Robert, umuhanzi mushya mu bakora injyana ya Reggae mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2020 12:52
0


Injyana ya Reggae yatangiriye muri Jamaica ahagana mu 1960, yanyujijwemo ubutumwa n’abarimo ibyamamare nka Lucky Dube, Bob Marley, Pert Tosh n’abandi iramenyekana kugera no mu Rwanda n’ubwo benshi bayikora batayihozamo umutima.



Umuhanzi w’umunyarwanda Ange-Robert Iraguha ubarizwa mu Bufaransa, we amaze gusohora indirimbo enye zamwinjije mu ruhando rw’abakora injyana yoza Roho Reggae. Aho avuga ko ashaka kuyihozaho umutima n’impinduka zidasanzwe.

Uyu muhanzi yavukiye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni imfura, akaba umwana umwe ku babyeyi bombi ariko afite abo bahuje umubyeyi umwe ku mpande zombi.

Ange Robert amaze gusohora indirimbo enye zirimo ‘On The Run’, ‘George’ n’izindi, ndetse ngo afite izigera kuri 15 ajya aririmba mu bitaramo bitandukanye mu Bufaransa n’ahandi.

Yabwiye INYARWANDA ko yatangiye kwiyumvamo impano y’umuziki afite imyaka 11-12, bitewe n’indirimbo y’umunyabigwi mu muziki Lucky Dube yitwa “Children in the street”.

Avuga ko gushaka gukora umuziki mu buryo bw’umwuga ‘byaje mu 2008 Lucky Dube amaze kwitaba Imana’

Ange Robert avuga ko yahisemo gukora injyana ya Reggae kubera ko yamufashije cyane mu myitwarire ye, by’umwihariko binyuze mu butumwa bw’indirimbo za Lucky Dube.

Ikindi ngo iyi njyana ifasha cyane mu gukwirakwiza ubutumwa bw’amahoro, kubahana, urukundo abona ko bikenewe cyane muri iyi minsi.

Uyu muhanzi avuga ko hejuru yo gukora injyana ya Reggae, anafite intego yihariye yo gukora umuziki ukwirakwiza ubutumwa bwiza nk’uko abahanzi bakoze Reggae ‘batubanjirije babitangiye’.

Ati “Ikindi ni uguharanira guhesha ishema umuziki nyarwanda hirya no hino ugakomeza gutera imbere.”

Uyu muhanzi aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘George’ ihamagarira abantu kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, ndetse bakabisobanurira abakiri bato ko nta keza karyo.

Ati “Bityo bakazakura bazi ko twese tungana imbere y’amategeko. Kandi bakabasha kurwanya uwo ari we wese washaka kubanyuza mu nzira zitari zo.”

Ange Robert, ni amaraso mashya mu bahanzi bakora injyana ya Reggae mu Rwanda

Robert yavuze ko yinjiye mu muziki biturutse ku rukundo afite Lucky Dube, ndetse ko afite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "GEORGE" Y'UMUHANZI ANGE ROBERT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND