RFL
Kigali

Menya ibitera inkongi y'umuriro ikomoka kuri Gaz n'uko wayirinda ukoresheje Gas Alarm Detector - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/10/2020 13:46
0


Uburyo bugezweho bwo gutekesha gaz benshi bamaze kubushima kuko buhendutse kuruta gukoresha amakara cyangwa ibindi bicanwa. Bufasha mu kunoza isuku aho umuntu ategurira amafunguro ye ndetse n'ibikoresho akoresha bihorana isuku.



Abenshi banabushimira kwihutisha imirimo yo guteka igihe icyo aricyo cyose. Ntitwabura no kuvuga ko ari gahunda ya leta yacu yo kubungabunga ibidukikije. Ndetse mu bihe bishize twabonye itangazo ry'umujyi wa Kigali rikumira ukwinjira kw'amakara n'ikoreshwa ryayo hagakoreshwa Gas cyangwa izindi ngufu nk'amashanyarazi ku bifite.

Uko iterambere rigenda rifata indi ntera, ni nako ingaruka ziriturukaho zigenda zigaragara. Ubu Gas irakoreshwa mu guteka mu bice byose by'igihugu. Ariko ahenshi ugasanga bigize ingaruka mbi iyo bakoze amakosa nko kurangara mu gihe bateguye amafunguro, kuraza ibikoresho bya gas bidafunze neza, no kuba bimwe byakwangirika ntibabimenye. Ibi rero byagiye biteza impanuka n'inkongi zikomeye zatwaye ubuzima bwa benshi abandi barashya bikomeye, amazu arakongoka ndetse n'imitungo; nk'amazu n'ibiyarimo. Bikomotse ku guturika kwa Gaze. 


Inkongi y'umuriro itewe na Gaz biroroshye kuyirinda igihe cyose ukoresha 'Gas Alarm Detector'

Uko  guturika kwa Gas byatumye bamwe ubu buryo bwiza bwo gutekesha gaze babutinya kubera izo mpamvu. Abandi bari basanzwe bayikoresha barabihagarika bamwe basubira ku makara. Nubwo ahenze atakinaboneka. 

GUTEKESHA GAS UYU MUNSI NTIBIKIRI IKIBAZO

Abahanga burya bashaka igisubizo mu gihe hari ikibazo. Hari bamwe bashatse uburyo bwo guhangana n’izo ngaruka. Nemeyimana Fiacre ni umwe mu bagezweho n'izo ngaruka zo guturikanwa na Gas, aravurwa, arakira ariko nyuma yo gukira yiyemeza gushaka icyo yise Solution. 

KANDA HANO UMENYE BYINSHI KURI GAS ALARM DETECTOR

Abinyujije muri kompanyi 'TENTMAKER GAS SOLUTION' ubu bafite ibikoresho birinda kandi bikumira uko guturika kwa Gas bizwi kw'izina rya 'GAS ALARM DETECTOR'.  Ni ibikoresho ugura ukabishyira mu nyubako cyangwa aho ukoreshereza gas bikakurinda mu gihe wakoze amwe muri ya makosa twavuze haruguru ari yo: 

Kurangara mu gihe utegura amafunguro, kwibagirwa kuzimya amashyiga cyangwa kwibagirwa gufunga icupa mu gihe usoje guteka, kwangirika kw'ibikoresho, imigozi, amatiyo cyagwa utwuma dusohora gas mu icupa cyangwa tank n'amashyiga ashaje cyangwa adafunze neza. Kuko bituma umwuka wa Gas usohoka mu buryo budakenewe. 

Inkuru yindi wasoma: Nyuma y'impanuka ya Gaz yari imuhitanye Imana igakinga ukuboko, Fiacre avanye muri Aziya umuti urambye w'impanuka ya Gaz

IMIKORERE YA GAS ALARM DETECTOR

1. Gas iyi dutekesha igira impumuro yayo yihariye. Ndetse abenshi barayumva n'amazuru mu gihe isohoka. Iki gikoresho rero (GAS ALARM DETECTOR) cyo gifite ubushobozi bwo kuyumva incuro eshanu mbere kurenza uko umuntu ayumva n'amazuru ye (SENSOR). 

2. GAS ALARM DETECTOR ifite ubushobozi mpuruza. Imenyekanisha ko icyo kibazo cyo gusohoka cya gas kibaye kandi iceceka ari uko itakiri kumva iyo gas yasohotse cyangwa yatumutse (ALARM).

3. GAS ALARM DETECTOR ifite ikoranabuhanga ryo guhita ifunga cyangwa ihagarika  Gas yasohokaga mu icupa (Tank). Yihutira gufunga cyangwa guhagarika gas aho yasohokaga mwaba muri hafi cyangwa mutari hafi. Ibikora mbere y'uko itangira gutabaza (Automatic short Off).


Gas Alarm Detector yagufasha kwirinda impanuka iterwa na Gas

Icyo gihe nta mpanuka iba ikibaye kuko yahagaritse isohoka rya gas. Icyo wowe wakora usanze itabaza.

1. Wihutira gufungura amadirishya cyangwa imiryango hakinjira umuyaga ugasohora iyo gas yatumutse. 

2. Gusuzuma neza icyateye gusohoka kwa gas ugasuzuma ishyiga ko rifunze neza, ugasuzuma imiyoboro, imigozi cyangwa amatiyo, ukanareba ku icupa rya gas cyangwa ugahamagara abacuruzi ba gas bagacyemura icyabiteye. 

3. Wemerewe kongera gukoresha igikoni ari uko Gas Alarm Detector yacecetse nta gaz ikiri kumvikana aho wamaze no gucyemura icyabiteye. 

TENTMAKER GAS SOLUTION ifite umwihariko kandi kuko ubu bacuruza n'amashyiga y'amoko yose. Ayo tuzi ku mazina ya Cuisinier n'ayandi mato batereka ku meza.  Akarusho bazanye ni amashyiga arondereza gas, ibintu bitamenyerewe hano mu gihugu cyacu. 

Muri ibi bihe byo kumenyekanisha ibyo bakora no gukangurira bose gutekera kuri gaze, bafite promotion ku bikoresho byabo byose. Ubu ugura ishyiga bakakongeza Icupa ryuzuye Gaze, cyangwa bakaguha impano ya Protection (Gas Alarm Detector) ndetse bakuzanira ibyo waguze iwawe mu rugo bakabifunga kandi bakaberekera imikoreshereze myiza yabyo.

Amahirwe ntagucike! Uragura ishyiga bakakongeza Gas Alarm Detector 

Tentmaker Gas Solution urabasanga mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, urenze gato agakinjiro ko mu mujyi, muri 'Feux rouge' z'umuhanda ugana i Nyamirambo, mu nyubako nshya yitwa The Depot Center, yahoze ari isoko rya Nyiragasazi. Ushaka ibicuruzwa byabo hamagara terephone ngendwana: 0788490005/0787837802. 

Kanda HANO umenye neza uko wagera aho Tentmaker Gas Solution bakorera

TENTMAKER GAS SOLUTION #keeping our Nation Safe!


Fiacre Nemeyimana ni umwe mu bagizweho ingaruka no guturikanwa na Gas


Kwirinda biruta kwivuza, Alarm Gas Detector ni cyo gisubizo


Ukeneye serivisi muri Tentmaker Gas Solution, hamagara; 0788490005

KANDA HANO UMENYE BYINSHI KURI GAS ALARM DETECTOR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND