RFL
Kigali

Covid-19: Mu rwego rwo guhangana n’igihombo indege ya 'Singapore Airlines' yahinduwe Resitora

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:13/10/2020 11:04
0


Amahirwe yasekeye benshi mu batari barigeze bagira amahirwe yo kwinjira mu ndege nyuma y'uko iki kigo cyabonye nta yandi mahitamo yo gushaka uburyo cyahangana n’ubukungu kigahita giparika indege igakorerwamo ubucuruzi bw'ibiryo. Uyu mushinga uje nyuma y'uko uwo gucuruza umunyenga wanze (ingendo zitagira aho zijya).



Muri iki gihe Isi yugarijwe n’ubukene ndetse ikijyanye n’ubucurunzi bushingiye ku ngendo bwarahagaze ndetse n’ibigo bw’ubwikorezi byarahombye ku rwego ruhambaye. Iki kigo cy'ubwikorezi cyo muri Singapore cyafashe umugambi wo gukoresha indege Airbus A380 ebyiri muri iki gikorwa cyo gucuruza ibiribwa, buri imwe mu gihe cy'amasaha atatu.

Muri izi ndege buri imwe izajya yakira kimwe cya kabiri cy'abantu ishobora kwakira mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kutegerana.


Bamwe mu bakiriya batangiye kurira muri izi ndege z'agatangaza 

Abakiriya baje gufata ifunguro bazajya bahitamo aho bicara (mu myanya isanzwe ni uguhera kuri $39) bakanareba filime mu gihe bari gufata amafunguro, gusa indege ntizizava ku butaka.

Mu rwego rwo guhindura imikorere ndetse iki kigo kigamije guhangana n’ingaruka za covid-19 yahagaritse ingendo kirimo no gutanga serivisi yo gushyira abantu mu ngo zabo, bakayabaha ku meza n'ibikoresho nk'ibyo mu ndege.

Ubuyobozi bw’iki kigo mu maza ya mbere bwigeze gutekereza gutanga serivise yo kugurisha umunyenga (ingendo zidafite aho zigana). Gusa baje gusanga uyu mushinga wazahomba barabireka.

Mu bice bitandukanye by’Isi ibigo byakoraga ubwikorezi bikoresheje indege hafi ya byose byagiye mu bihombo, gusa byinshi byize imishinga. Ibigo nka Eva ya Taiwan na Qantas ya Australia byoze biri gukora ubucuruzi bwo gutanga iminyenga (ingendo zo kwirebera ikirere gusa, indege ikagenda ikagaruka ku kibuga yahagurukiyeho).

Singapore Airlines yashegeshwe cyane n'icyorezo cya Covid-19. Mu kwezi gushize, yatangaje ko izahagarika abakozi 4,300. Ni hafi 20% by'abakozi bayo bose.

Kompanyi nyinshi z'indege zizeye ko zishobora gusubukura imirimo kuko ibihugu bimwe biri kugenda byoroshya amategeko abuza ingendo, ariko inkubiri ya kabiri y'iki cyorezo yongeye guteza ikibazo.

Ikigo mpuzamahanga cy'iby'indege za gisiviri, IATA, cyaburiye ko imirimo ibihumbi amagana mu by'indege yugarijwe no gutakara kubera iki cyorezo. IATA, ihagarariye kompanyi 290 z'indege, ivuga ko yiteze ko ingendo z'indege muri uyu mwaka zizagabanukaho 66% ugereranyje n'izo mu 2019.

Src:bbc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND