RFL
Kigali

Brittney Woodrum, umunyeshuri wazamutse umusozi wa Colorado agamije gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:12/10/2020 14:51
0


Brittney Woodrum umunyeshuri w’imyaka 27 uri gukorera impamyabumenyi ihanitse muri Kaminuza ya Denver mu bijyanye no gutanga ubufasha ku kiremwamuntu. Kubera Covid-19 yabaye ahagaritse gahunda ye ya 'Globetrotting' ahitamo kujya kuzamuka umusozi ngo abone abaterankunga, nawe abashe gufasha abo Covid-19 yasize iheruheru.



Brittney afatanyije ShelterBox, umuryango mpuzamahanga utabara imbabare ugatanga n’ubutabazi bw’ibanze ndetse n’imfashanyo ku miryango yose yo ku Isi yatakaje amazu kubera ibiza cyangwa se amakimbirane.

Yiyemeje kuzamuka uyu musozi wa Colorado, ufatwa nk’umwe mu misozi igoye muri Amerika y’amajyaruguru, uyu musozi ukaba ugizwe n’impinga zifite uburebure bwa metero ibihumbi 14,000 zishobora no kuba zirenga.


Colorado, umusozi Brittney yamazeho amezi abiri.

Ibi byatwaye Brittney igihe kingana n’amezi abiri, kuva tariki 10 Nyakanga kugeza ku ya 26 Nzeri kugira ngo arangize urugendo. Yagiye akusanya amafaranga mu nshuti, mu muryango ndetse no ku baterankunga batandukanye ku Isi. 

Brittney yavuze ko yakusanyije arenga 85,000 by’amadolari yo gushyira mu kigega cya ShelterBox agenewe gutabara byihutirwa abagizweho ingaruka na coronavirus. Brittney kandi yabonye inkunga iturutse ku bagiraneza, aho bemeye gutanga amacumbi ndetse n’ubundi bufasha bw’ibanze ku bari mu kaga.

Uyu mukobwa yavuze ko  abona umunezero mu kuba abereyeho gufasha abandi, kandi ko yifuzaga gufasha abafite ibibazo by’ubukungu mu gihe ubukungu budahagaze neza muri uyu mwaka.

Ati: “Muri rusange njye niyumvamo gufasha abandi kandi n’icyo cyerekezo nifuza guha ubuzima bwanjye”. Akomeza agira ati: “Numva naragiriwe amahirwe kubwa burikimwe cyose mfite mu buzima bwanjye, niyo mpamvu ikintu cyiza nshobora gukora mu buzima bwanjye ari ukugirira neza abandi batagize amahirwe  nkayo nagize”.

Brittney ageze kuri KATAHDIN.

Mu kiganiro yagiranye na Aspen Time asobanura uko yatangiye urugendo rwe, Brittney yagize ati: “Mu by'ukuri nari naratinye kubikora, natangiriye ku gasongero ka Capitol ubwo muri ako gace hari hibasiwe n’inkongi y’umuriro, ariko ibi ntibyambujije gutangira urugendo rwanjye.

Kuko natangiriye ahari hagoye kandi ibigoye nakomeje kugenda mpura nabyo mu rugendo rwanjye. Ariko bisaba gukora ikintu ugishyizeho umutima cyane wirinda no gucika intege. Ibi ni ibisaba imbaraga z’ubwonko kurusha iz’umubiri. Iyemeze gushyira ikirenge imbere y’ikindi amaherezo uzabigeraho”.
 

Src:Foxnews.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND