RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka ibiri atangiye umuziki, Clarisse Karasira yasinye kontaro ya mbere yo kwamamaza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2020 10:07
1


Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze imyaka ibiri mu muziki, yasinye kontaro ya mbere yo kwamamaza, aho yagizwe "Brand Ambassador" mu gihe cy’imyaka itatu w’ikigo The Ceciliaz gikora ibijyanye no gutegura ubukwe n'aho bwabereye.



Tariki 09 Ukwakira 2020, ni bwo Clarisse Karasira na Umuhire Cecile Umuyobozi wa The Ceciliaz bashyize umukono ku masezerano, agamije kumenyekanisha birushijeho ibikorwa n’iyi kompanyi imaze kuba ubukombe mu kurimbisha ubukwe yifashishije ibikorerwa mu Rwanda

Ni mu muhango wabereye mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Ntihatangajwe amafaranga Clarisse Karasira yishyuwe, gusa impande zombi zivuga ko ahagije mu gihe cy’imyaka itatu, kandi ko kontaro ishobora kongerwa igihe.

Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko asanzwe akunda ibikorwa na The Ceciliaz ari nayo mpamvu byoroshye gukorana nabo, kandi ko azatanga umusanzu akeneweho mu kumenyekanisha iyi kompanyi.

Yavuze ko uwitwa Happy uhagarariye iyi kompanyi mu Bufaransa, ari we wamusabye ko bakorana, kuko bakunda umuziki we no kuba ateza imbere umuco w’u Rwanda, bityo ko hari icyo yabafasha kumenyekanisha ibyo bakora.

Ati “Natunguwe n’ukuntu abantu nkunda ibyo bakora, bashaka ko dukorana…Bambwiye ko bakunda ibyo nkora. Nkunda ibi bintu by’ubwiza, by’abageni, by’imitako by’ibitaramo kuko nabyo barabikora, ni ibintu mbamo umunsi ku munsi, ni ibintu nkenera abantu babikora bamfasha, ubwo rero amata yabyara amavuta.”

Clarisse yavuze ko mu gihe cy’imyaka itatu azifashisha imbuga nkoranyambaga ze n’ubundi buryo amenyekanishe ibikorwa n’iyi kompanyi.

Umuhire Cecile Umuyobozi wa The Ceciliaz yabwiye INYARWANDA ko bahisemo Clarisse Karasira, kuko ari umuhanzikazi bakunda kandi ukunda ibijyanye n’umuco biteze ko kubafasha kumenyekana mu buryo bwisumbuyeho.

Ati “Turi abafana be, dukunda ibintu akora, cyane agaragaza umuco nyarwanda. Natwe mu byo dukora harimo no kwamamaza umuco nyarwanda. Mu byo njye mbona, mbona ahagarariye umuco mu gihugu, mu gitsina gore birumvikana.”

Umuhire yavuze ko The Ceciliaz ifite umwihariko wo gutegura no kurimbisha ahabereye ubukwe, yifashishije ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Umuhire avuga ko yatangije iyi kompanyi yiga muri Kaminuza ya KIST, biturutse ku bukwe bw’inshuti ye yarimbishije yahawe ibihumbi 40 Frw, akabona n’ibintu byiza kandi abikunze atangira kubikora kuvuga icyo gihe.

Uyu mugore yavuze ko urubyiruko rukwiye guhagaruka rugakora, kuko kwihangira imirimo yasanze biteze imbere umuntu, kandi kenshi agakora ibyo akunda.

Yavuze ko mu gihe cy’imyaka 12 amaze yagiye ahura n’ibicantege mu rugendo rwe, ariko arashikama ahanini bitewe n’uko yibuka aho yaturutse, bigatuma yiyemeza gukomeza gukora.

Kompanyi ya The Ceciliaz imaze imyaka 12 ku isoko, ifasha abageni kwizihirwa n’umunsi udasanzwe mu buzima bwabo. Yatangijwe na Umuhire Cecile, ndetse ikorerwa mu gihugu hose n’ahandi.

Uretse gutegura buri kimwe kijyanye n’ubukwe, inategura ibirori n’ibitaramo. Iyi kompanyi ikoresha abakozi barenga 60, ndetse ishobora gukora ‘decoration’ y’ubukwe butatu ku munsi umwe.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yabanje gusoma ibikuye mu masezerano y'imyaka itatu yamamaza ikigo The Ceciliaz gikora ibijyanye n'ubukwe

Clarisse Karasira avuga ko amafaranga yishyuwe mu gihe cy'imyaka itatu ahagije, kandi ko azakora ibishoboka kugira ngo The Ceciliaz imenyekane

Umuhanzikazi Clarisse Karasira na Umuhire Cecile Umuyobozi wa kompanyi The Ceciliaz imaze imyaka 12

Clarisse Karasira uherutse gusohora amashusho y'indirimbo "Urukerereza" yakoranye na Mani Martin, yasinye amasezerano ya mbere yo kwamamaza kuva atangiye umuziki








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hubet3 years ago
    Its ok





Inyarwanda BACKGROUND