RFL
Kigali

NBA Finals: Miami Heat yabujije Lakers kwegukana igikombe mu mikino itanu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/10/2020 11:45
0


Abakinnyi barimo Jimmy Butler, Duncan Robinson na Kendrick Nunn bafashije ikipe ya Miami Heat gutsinda Lakers amanota 111-108, mu mukino wa gatanu, bayibuza amahirwe yo kwegukana igikombe mu mikino itanu gusa.



Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2020, kuri Adventhealth Arena haberaga umukino wa gatunu muri NBA Finals, washoboraga gukorera amateka LA Lakers yo kwegukana igikombe cya 17 iyo bawutsinda.

Nubwo Abakinnyi barimo LeBron James na Anthony Davis bakoze ibishoboka byose bagatsindira Lakers amanota menshi, ntibyari bihagije ngo begukane intsinzi kuri uyu mukino kuko Miami Heat yari yiteguye neza ndetse ikaba yari yaje iri hejuru cyane.

Ni umukino waranzwe no gukubana cyane ku mpande zombi, kuko wasangaga hagenda hajyamo ikinyuranyo cy'amanota abiri gusa, kuko n'ubundi umukino warangiye harimo ikinyuranyo cy'amanota atatu.

Miami Heat yayoboye uduce tutatu twa mbere tw'umukino, aho tubiri twarangiye harimo ikinyuranyo cy'amanota ane hagati yayo na Lakers, mu gihe aka gatatu karangiye harimo ikinyuranyo cy'amanota 6.

Mu gace ka nyuma k'umukino Lakers ibifashijwemo n'abarimo LeBron James na Davis wavunitse habura iminota itatu ngo umukino urangire, bayifashije kwitwara neza batsindamo amanota 26-23, ariko ntibyabaha intsinzi y'umukino kuko Miami Heat yari yabashyizemo ikinyuranyo cy'amanota 6 mu duce dutatu twa mbere.

Umukinnyi w’ingenzi muri uyu mukino yabaye Jimmy Butler wa Miami Heat, watsinze ‘triple-double’ igizwe n’amanota 35, imipira 12 yasamye ivuye ku nkangara n’indi 11 yatanze ikavamo amanota.

LeBron James wa LA Lakers yatsinze amanota 40, arimo atatu yatsinze inshuro esheshatu mu gihe Anthony Davis yatsinzemo 28.

Mu mikino itanu imaze gukinwa hagati y'aya makipe, Lakers iri imbere n'intsinzi mu mikino itatu, mu gihe Miami Heat yatsinze imikino ibiri.

Umukino wa gatandatu hagati y'izi mpande zombi uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa mbere tariki ya 12 Ukwakira 2020, ukazabera kuri AdventHealth Arena.

LA Lakers nitsinda uyu mukino izahita yegukana igikombe cya NBA cy'uyu mwaka w'imikino.

Jimmy Butler yafashije cyane Miami muri uyu mukino

LeBron James yatsinze amanota 40 muri uyu mukino

Miami Heat yatsinze umukino wa kabiri muri itanu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND