RFL
Kigali

Dore inkweto zitangaje Beyonce yigeze kugura asaga Miliyoni 253Frw- AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/10/2020 13:20
0


Ni kenshi cyane ibyamamare bigura imyambara ihenze cyane aho umuntu usazwe atabasha kubyiyumvisha. Umuhanzikazi Beyonce yigeze gutangaza abatari bake ku isi, ubwo yaguraga inkweto zikoze muri Zahabu zihenze cyane aho yishyuye ibihumbi by’Amapawundi ( £200,000) ugenekereje mu manyarwanda ni 253,793,325,00 Frw.



Nk’uko ibinyamakuru birimo Huffingtonpost, Birmingham Mail byabitangaje mu mwaka wa 2015, uyu muhanzikazi w’icyamamare, akaba n’umukinnyi wa filime uri mu bakunzwe cyane ku Isi, Beyonce w'imyaka 39 y'amavuko, yakoresheje amapound 200,000 ku muguru umwe w’inkweto z’abakobwa zo mu bwoko bwa “stilettos” akaba yarayiguze mu nzu ya Borgezie.

Beyonce's Jaw-Droppingly Expensive Heels Cost Over

Inkweto Beyonce yaguze, zometse kuri diyama kandi bavuze ko iyi nzu icuruza izi nkweto yaba ari igitangaza cya munani ku isi mu gucuruza ibihenze ku rubuga rwa interineti higanjemo imitako, inkweto za stilettos muri iyi nzu ya Borgezie. Borgezie, ni inzu yashinzwe na Chris Shellis.

Izi nkweto za Stilettos, zigaragaza diyama 1,310 zifite ibinyugunyugu by'ubururu hejuru y'amano n'amaguru nabyo bya Diamond (Diyama) wongeyeho uburemere bwa diyama nini ya karat 65.50 hariho kandi platine cyangwa 18-karat ya zahabu.

Shellis yabwiye Pagesix ati: "Ni byiza; Beyoncé ni umwe mu bakiriya beza cyane. Niba ushaka ko umuntu yerekana urugero rwiza ry’ibyo waremye, ntushobora kubona ibyiza biruta Beyoncé." Beyonce Buys £200,000 Diamond-Encrusted Shoes

BLING ALERT! See Beyonce's Bespoke $312,000 Diamond Heel Shoes | Stiletto  heels, Heels, Diamond heels
Beyonce Buys £200,000 Diamond-Encrusted Shoes

Inkweto z'agatangaza Beyonce yaguze asaga Miliyoni 250 Frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND