RFL
Kigali

Nabujijwe gukora imyitozo nageze ku kibuga! Suarez yahishyuye imvano y'amarira ye mu minsi ya nyuma muri FC Barcelona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/10/2020 18:37
0

Umunyabigwi muri ruhago ukomoka muri Urguay, Luis Suarez, yasobanuye imvo n'imvano by'amarira menshi yarize mu minsi ye ya nyuma muri FC Barcelona mbere yuko yerekeza muri mukeba Atletico Madrid.



Suarez wari umaze imyaka wari umaze imyaka itandatu muri FC Barcelona, yarekuwe mu kwezi gushize, yerekeza mu mujyi wa Madrid, ibintu atishimiye na gato kuko nta cyubahiro na gicye yahawe n'iyi kipe yafashije kwegukana ibikombe hafi ya byose bikomeye ku Isi.

Nyuma y'igihe gito amaze muri Atletico Madrid, Suarez yasobanuye icyatumye agaragaza amarira menshi ubwo yari mu muryango usohoka i Catalonia. Yagize ati "Iriya minsi yari igoye cyane. Nararize kubera ibyo nari ndi kunyuramo". "Nababajwe n'uburyo bakozemo ibintu,  twemera ko ibintu bizenguruka ariko bikaza kugira iherezo".

Suarez yageze muri FC Barcelona mu 2014 avuye muri Liverpool aho yatanzweho Miliyoni 74 z'ama-Pound, mu myaka itandatu yayikiniye yayifashije kwegukana ibikombe bine bya shampiyona ya Espagne, ibikombe 4 by'imbere muri Espagne ndetse na Champions League ya 2015. Suarez niwe mu kinnyi wa gatatu watsindiye FC Barcelona ibitego byinshi mu mateka, kuko yayitsindiye ibitego 198.

Mu mwaka w'imikino wa 2019/20 nyuma y'imvune yari amaze kugira yatsinze ibitego 21 gusa, bikaba aribyo bicye yatsinze mu mwaka w'imikino mu myaka itandatu yari ahamaze. Suarez yavuye muri FC Barcelona yari asigaje umwaka umwe w'amasezerano, mu mikino itatu amaze gukinira Atletico Madrid, yatsinze ibitego bibiri.

Agaruka ku bihe bibi yagiriye muri FC Barcelona mu minsi ye ya nyuma, yagize ati: "Sinigeze mbona ubutumwa bw'ikipe bumbwira ko bagiye gushakira igisubizo, kugira ngo dukore ibintu neza".

"Ntabwo ari buri wese wamenye ibyabaye, gusa ibyabereye mu myitozo byari agahomamunwa, naraburagijwe mbuzwa gukora imyitozo kuko ntari nemerewe gukina muri iyi kipe". "Umugore wanjye yabonye agahinda nari mfite, mu gihe nabonaga amahirwe yo gukinira Atletico Madrid yifuzaga ko nakongera nkamwenyura".

Umunyabigwi w'ibihe byose muri FC Barcelona, Lionel Messi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ashyigikiye Luis Suarez, maze atangaza ko yatunguwe n'ibyo Messi yakoze. Yagize ati "Natunguwe n'uburyo Messi yanshyigikiye mu ruhame, kubera ko muzi neza".

"Yari azi uburibwe ndi gucamo, buri kimwe cyose cyambabazaga yari akizi". "Uburyo bakozemo ibintu ntabwo bwari butunganye, Messi yari azi uburibwe njye n'umuryango wanjye turimo".

Mu marira menshi Suarez asezera ku bafana n'abakunzi ba FC Barcelona

Bwa nyuma Suarez ava ku kibuga cy'imyitozo cya FC Barcelona

Messi yashyigikiye Suarez mu bibazo yanyuzemo

Suarez amaze gutsindira Atletico Madrid ibitego bibiri mu mikino itatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND