RFL
Kigali

OMS iravuga ko ku isi habonetse ubwiyongere bukabije bw’abanduye Coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/10/2020 15:22
0

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS ryatangaje ko mu munsi umwe gusa abanduye coronavirus ku isi biyongereyeho 338.779.



Kuri uyu wa kane, Uburayi bwatangaje ko abantu 96.996 banduye, umubare munini wanditswe na OMS, Impfu ku isi zazamutseho 5.514 zigera kuri miliyoni 1.05.

OMS ivuga ko Ubuhinde bwagaragaje ko abantu bashya banduye bangana na78.524, bakurikirwa na Burezili ifit abagera ku 41,906 na Amerika ifite abanduye bashya bagera ku 38.904.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza coronavirus iri kwiyongera mu bihugu 54, harimo muri Arijantine, Kanada ndetse no mu Burayi, Kwandura mu Bwongereza bigeze ku rwego rwo hejuru kuko ku wa kane havuzwe abantu bashya barenga 17.000.

Nubwo Ubuhinde bukomeje kuba ku isonga ku isi mu kugira abandura  bashya bavugwa ku munsi, indwara zaragabanutseho zigera kuri  20 ku ijana.

Src: reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND