RFL
Kigali

Umutoza wa Gicumbi FC yasezeranye mu mategeko n’umufashe we bamaranye imyaka 11 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/10/2020 9:44
0


Munyankindi Jean Paul utoza ikipe ya Gicumbi FC itaramenya niba izakina icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri, yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we, Ndakuze Iris Usrla, bamaranye imyaka 11 babana.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Ukwakira 2020, nibwo Munyankindi yasezeranye na Ndakuze Iris Usrla mu muhango wabereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Munyankindi w'imyaka 53 y'amavuko n'umufasha we Usrla bari bamaranye imyaka 11 babana binyuranyije n'amategeko.

Munyankindi na Usrla bafitanye abana batatu barimo umukobwa w'imfura witwa Ingabire Vanessa, n’abahungu babiri b’impanga: Rwego Gablier na Rwema Michel.

Munyankindi watoje amakipe atandukanye akomeye arimo, APR FC, Volcanique, Police FC, Mukura Victory Sports, Espoir FC na Etincelles FC, yagizwe umutoza wa Gicumbi FC muri Werurwe 2020, aho yari yasezeranyije abakunzi b'iyi kipe n'abaturage b'i Gicumbi ko azagumisha mu xcyiciro cya mbere iyi kipe, ariko biza kwanga kubera ko shampiyona itarangiye.

Umukino umwe gusa niwo yatoje Gicumbi FC, aho yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 ku wa 14 Werurwe 2020 mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus kigera mu Rwanda, shampiyona igasubikwa.

Gicumbi FC itegereje ibizava mu nteko rusange ya FERWAFA kugira ngo imenye niba izakina icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri.

Munyankindi yasezeranye imbere y'amategeko n'umufasha we Usrla bamaranye imyaka 11 babana

Usrla yemeye kuzabana akaramata na Munyankindi Jean Paul

Munyankindi na Usrla bafitanye abana batatu barimo umukobwa umwe n'abahungu b'impanga

Umuryango wari waje kubashyigikira





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND