Iyo umuntu ari mu rukundo biragora cyane kumenya amakosa ya mugenzi we cyane ko urukundo ruba rugurumana hanabaho ikosa ntirigaragare kuko urukundo rwayaganje, gusa nanone hari imico imwe n’imwe ukwiye kubona mu mukunzi wawe bigatuma urushaho kumukunda no gukora ibishoboka byose ngo azahore iruhande rwawe.
Abashakashatsi mu bijyanye n’urukondo bagaragaza ko hari
imico myiza iranga abakobwa b’umutima, iyi rero akaba ari nayo umusore wese
yagakwiye kugenderaho asuzuma umukunzi we yasanga ayifite akamufatirana nta
mucike kuko yavamo umugore mwiza.
Imwe muri iyi mico rero ni iyi ikurikira:
Ashimishwa cyane no kongera kukubona: Impuguke mu bijyanye
no gukundana zivuga ko umukobwa ushimishwa no kongera kubona umukunzi we uko
bahuye aba amukunda by’ukuri, niba umukunzi wawe agira uyu muco ntuzamwiteshe,
afite urukundo.
Mu mwanya wo kugutonganya akubwiza ubugwaneza: ikigero cyo
kwihangana buri wese afite aho kigarukira ariko niba umukunzi wawe ahitamo ko
haba umushyikirano hagati yanyu aho kugirango agutonganye ku cyabaye, iki ni
ikimenyetso cy’uko yakubera umugore mwiza.
Julie Spira, impuguke mu gukundana kuri interineti akaba
n'umutoza wo gukundana watsindiye ibihembo bitandukanye avuga ko mu miterere y’abantu
buri wese aba ashaka kumvikanisha igitekerezo cye ariko niba umukunzi wawe
atuza akabanza kukumva ndetse akifuza umushyikirano mbere y’ibindi byose, icyo
ni ikimenyetso cy’umubano mwiza.
Akwizera nkuko yiyizera: Dr. Venus Nicolino, ufite impamyabumenyi
y'ikirenga, ubundi uzwi ku izina rya Dr. V wo mu gitaramo cyiswe Marriage Boot
Camp: Reality Stars, avuga ko mu bintu bigora cyane harimo no kubaka icyizere
mu muntu ariko niba umukunzi wawe yabarashije kubaka icyo cyizere akakiguha
cyose nuko agukunda by’ukuri ahubwo icyo ukwiye kurwana nacyo ni ukukirinda.
Muhuje indangagaciro: Fran Greene, umutoza w’umubano akaba
n'umwanditsi w'Amategeko y'ibanga yo aravuga ati: “Nubwo indangagaciro
zishobora guhindurwa, ntizishobora guhinduka, zisobanura uwo uri we”. Ati "Indangagaciro
ni ingirakamaro cyane mu gihe cyo gushaka umufasha niba umufasha wawe afite indangagaciro runaka
muhuje, uwo ni we wawemewe ntuzemere ko agucika".
Ibi rero ni bimwe mu byo ushobora kugenderaho ureba ko
umukunzi wawe agukunda koko nubwo atari byose ariko ubonye kimwe muri ibi
abahanga bavuga ko ari uburyo bwiza bwo kumenya ko uwo mukundana agukunda koko
ndetse bikagutera imbaraga zo kumugumisha iruhande rwawe.
Src: Elitedaily.com
TANGA IGITECYEREZO