RFL
Kigali

Abasore gusa: Niba umukobwa mukundana afite iyi mico ntuzatume aguca mu myanya y’intoki

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/10/2020 19:46
1


Iyo umuntu ari mu rukundo biragora cyane kumenya amakosa ya mugenzi we cyane ko urukundo ruba rugurumana hanabaho ikosa ntirigaragare kuko urukundo rwayaganje, gusa nanone hari imico imwe n’imwe ukwiye kubona mu mukunzi wawe bigatuma urushaho kumukunda no gukora ibishoboka byose ngo azahore iruhande rwawe.



Abashakashatsi mu bijyanye n’urukondo bagaragaza ko hari imico myiza iranga abakobwa b’umutima, iyi rero akaba ari nayo umusore wese yagakwiye kugenderaho asuzuma umukunzi we yasanga ayifite akamufatirana nta mucike kuko yavamo umugore mwiza.

Imwe muri iyi mico rero ni iyi ikurikira:

Ashimishwa cyane no kongera kukubona: Impuguke mu bijyanye no gukundana zivuga ko umukobwa ushimishwa no kongera kubona umukunzi we uko bahuye aba amukunda by’ukuri, niba umukunzi wawe agira uyu muco ntuzamwiteshe, afite urukundo.

Mu mwanya wo kugutonganya akubwiza ubugwaneza: ikigero cyo kwihangana buri wese afite aho kigarukira ariko niba umukunzi wawe ahitamo ko haba umushyikirano hagati yanyu aho kugirango agutonganye ku cyabaye, iki ni ikimenyetso cy’uko yakubera umugore mwiza.

Julie Spira, impuguke mu gukundana kuri interineti akaba n'umutoza wo gukundana watsindiye ibihembo bitandukanye avuga ko mu miterere y’abantu buri wese aba ashaka kumvikanisha igitekerezo cye ariko niba umukunzi wawe atuza akabanza kukumva ndetse akifuza umushyikirano mbere y’ibindi byose, icyo ni ikimenyetso cy’umubano mwiza.

Akwizera nkuko yiyizera: Dr. Venus Nicolino, ufite impamyabumenyi y'ikirenga, ubundi uzwi ku izina rya Dr. V wo mu gitaramo cyiswe Marriage Boot Camp: Reality Stars, avuga ko mu bintu bigora cyane harimo no kubaka icyizere mu muntu ariko niba umukunzi wawe yabarashije kubaka icyo cyizere akakiguha cyose nuko agukunda by’ukuri ahubwo icyo ukwiye kurwana nacyo ni ukukirinda.

Muhuje indangagaciro: Fran Greene, umutoza w’umubano akaba n'umwanditsi w'Amategeko y'ibanga yo aravuga ati: “Nubwo indangagaciro zishobora guhindurwa, ntizishobora guhinduka, zisobanura uwo uri we”. Ati "Indangagaciro ni ingirakamaro cyane mu gihe cyo gushaka umufasha niba umufasha wawe afite indangagaciro runaka muhuje, uwo ni we wawemewe ntuzemere ko agucika".

Ibi rero ni bimwe mu byo ushobora kugenderaho ureba ko umukunzi wawe agukunda koko nubwo atari byose ariko ubonye kimwe muri ibi abahanga bavuga ko ari uburyo bwiza bwo kumenya ko uwo mukundana agukunda koko ndetse bikagutera imbaraga zo kumugumisha iruhande rwawe.

Src: Elitedaily.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishimire Denys3 years ago
    Nukuri Gukunda Ugukundantakobisa Nagendabimenye Nzagenzura Umukunziwange Ndebeko Abyujuje. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND