RFL
Kigali

Kaminuza y’u Rwanda irararikira abanyeshuli n’ababyeyi kuzakurikirana ikiganiro kizibanda ku isubukurwa ry’amasomo ejo kuwa 5

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:8/10/2020 13:37
0


University of Rwanda (UR) iri guteguza abantu bose bifuza kubaza ibibazo bijyanye n’ifungurwa ry’ishuli ko ejo kuwa 09 Ukwakira 2020 ahanaga saa tatu z’igitondo kugeza saa yine n’igice ko yishimiye kuzaganira nabo. Iki kiganiro kizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho kizanyura imbonankubone kuri konte ya Twitter na Facebook z'iyi kanimuz



Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter yasabye abanyeshuli ndetse n’abandi bose bifuza kuba bagira ibibazo babaza ku bijyanye n’isubukurwa ry'amasomo ko biteguye kuzabaha ibisubizo. Muri iri tangazo hariho ko ikiganiro kizamara isaha n’iminota 30 kikazatangira isaha ya saa tatu kikarangira saa yine n’iminota 30.


Iki kiganiro kije mu gihe cyiza ndetse kinakenewe cyane dore ko abanyeshuli benshi bari mu rungabangabo ku bijyanye n’isubukurwa ry’ishuli nyuma y'amezi agera kuri 7 bamaze barahagaritse kwiga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Nubwo hariho uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga ariko ntabwo bose babasha kurigeraho mu buryo bworoshye.

Mu minsi ishize ni bwo hasohotse itangazo rivugako abanyeshuli bagiye kuzajya biga baba mu makoleje kubageze mu myaka ya nyuma aribo abiga mu mwaka wa 3,4 n’uwa 5 gusa benshi bibazaga uko bizakorwa mu gihe amacumbi ahari ari macye mu ma kolege amwe n'amwe bikabayobera.

Magingo aya, abanyeshuli bari kwiga bakoreshe ikoranabuhanga (E-learning) gusa ntabwo ari bose kuko hari abadafite ubushobozi bw’ibikoresho birimo mudasobwa, murandasi cyangwa telefone..Nyuma y'ibi byose Kaminuza y’u Rwanda ifashe iya mbere yegerana n’abanyeshuli igamije gukuraho urujijo ku bibazo benshi bibaza ku bijyanye n’ifungura ry'amasomo binyuze mu kiganiro kizaca kuri Twitter na Facebook ku munsi w'ejo wo kuwa Gatunu tariki 09 Ukwakira 2020!

Ku ruhande rw’abanyeshuli hari abatuganirije batifuje ko amazina yabo atangazwa bafite impugenge ku byari byatangajwe aho ku biga mu myaka yo hasi ariyo mu mwaka 1 n’uwa 2 bo bagisabwa kwiga bifashishije ikoranabuhanga, gusa birasa n'aho kaminuza yabatekerezagaho kuko ibi nabyo bazabyibutswa neza muri iki kiganiro kigiye kuba ku munsi w'ejo. 

Umwe mu baganiriye na InyaRwanda.com yagize ”Turabizi biragoye gusa nta kundi kuko icya mbere ni ubuzima tuzakomeza kwifashisha uburyo bwose bushoboka turebe ko amasomo yakomeza kandi neza kuko sitwe twenyine kuko Covid-19 ni icyago cyagwiriye Isi gihagarika byinshi tugomba kwihangana dukoresha uburyo buhari kandi bushoboka kugeza iki cyorezo gicogoye”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND