Banki y'u Rwanda itsura amajyambere (BRD) itanga inguzanyo ku banyeshuli barihirwa na Leta biga muri University of Rwanda na Rwanda Polytechnics yasohoye urutonde rw'abanyeshuli bataruzuza amasezerano y'inguzanyo bahabwa.
Iyi Banki ikaba isaba aba banyeshuri kubikora muri iki gihe amasomo agiye gusubukurwa kugira ngo batazahura n’imbogamizi yo kutabona Buruse. Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa 7 Ukwakira 2020 mu masaha y’umugoroba, BRD yashyize hanze itangazo isaba abanyeshuli bataruzuza amaserano y'iyi nguzanyo yo kwiga bahabwa, ko babikora vuba na bwangu kugira amashuli azafungure barabirangije mu rwego rwo kwirinda kuzahura n’ikibazo cyo kutazabonera buruse ku gihe.
Muri iri tangazo iyi banki yashyize ku mugaragaro, riherekejwe n'urutonde rw’aba banyeshuli. Aba banyeshuli ni abiga muri kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) n’amashuli y’imyuga (Rwanda Polytechnics). Itangazo BRD yatanze riragira riti ”Mu gihe twegereje ko amashuri afungura, turasaba abanyeshuri bakeya basigaye ba UR na RP bigira ku nguzanyo ya Leta, by’umwihariko abari ku rutonde rwatanzwe, bazi ko bataruzuza amasezerano y’inguzanyo muri system (EFMIS) ya BRD Education, kubikora mbere y’uko igihembwe gitangira.
Twibutse ko abatarujuje amasezerano ntibemerewe kubona buruse.
· KANDAAHA UREBE URUTONDE RW’ABANYESHURI BATARASINYA AMASEZERANO
· KANDAAHA UREBE URUTONDE RW’ABANYESHURI BASOJE KWIGA ARIKO BATASINYE AMASEZERANO
Abakozi ba Campus bashinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri (Deans/Welfare) bafatanije n’abakozi ba BRD barakomeza kubafasha. Ku bindi bisobanuro mwahamagara umurongo utishyurwa 3288 / 0788388168 cyangwa mukatwandikira kuri student@brd.rw”.
TANGA IGITECYEREZO