DOMINIC NIC ati : " Nari ntegereje icyo Imana impa, ariko noneho muhishiwe byinshi byiza"
Posted:2010-08-26 by Eliel Paparazzi
Dominic Nic
ngo ashimira Imana muri byose ikomeje kumukorera .Nyuma yuko arangije Album ye yise "Ari kumwe na twe" akabasha no gukora ibitaramo binyuranye hano mu
Rwanda, aha twavuga aho yahereye muri Hotel des Mille colline hanyuma agakomereza muri kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare. Twaramwegereye maze tuganira
na we ikiganiro kirambuye:
Inyarwanda.com:,
Dominic amakuru yawe?
Dominic Nic
:Turakomeye turashima Imana.
Inyarwanda.com
: Hari amakuru atugeraho ko waba wasubiye muri studio gukora izindi ndirimbo nyuma y'igihe kitari gito nta ndirimbo yawe twumva! Ese ni byo?
Dominic Nic
:Iyo nkuru ni impamo, Nari maze igihe kigera ku mezi 8 abantu batumva indirimbo nshyashya yanjye ariko nabanje gutegereza kugira ngo Imana ibanze impe
icyo mbasha kuvuga kuko ni yo riba tuvomaho ibyo turirimba. Na none kandi ni uburyo bwo kureka gato ngo abantu bose babashe kubona album yanjye ari
benshi maze mbaha n'umwanya uhagijje wo kuyumva neza. Ubu rero mushonje muhishiwe kuko mbazaniye izind[...]
Umuhanzi KITOKO ufatwa nk'umwami wa AFROBEAT hano mu Rwanda kubera ibihembo abifitiye ndetse n'indirimbo ze nziza cyane,yatangaje ibi nyuma yuko mu Kiganiro RENDEZ-VOUS gica kuri CITY RADIO buri wa Gatandatu ku
isaha ya Saa tatu z'ijoro kugeza saa Tanu z'ijoro, kikaba kivuga kuri ShowBiz mu bice byayo byose, hatangajwe inkuru yuko bishoboka ko yaba yaramaze
kwibaruka umwana amubyaranye n'umukobwa witwa MILKA.
Mu minsi ishize Tom Close yari muri Uganda aho yari yagiye gukora Clip Video y'indirimbo ye "Mama w'abana" yaririmbanye na Weasle na Radio.
Akigera muri Uganda ngo yahise anakora izindi ndirimbo zizasohoka vuba, akaba yarazikorewe na Producer WASHINGTON usanzwe akorera ba GoodLyfe. Muri izo
ndirimbo yakoreyeyo harimo imwe yitwa IMPAMVU yahise irangira barayimanukana ikaba ari yo bahise na none bakorera Clip Video hano i Kigali aho
umuririmbyikazi KNOWLESS azagaragaramo.
Nkuko twabitangarijwe na Manager wa Tom Close witwa MUYOBOKE,ngo kuba barahisemo Knowless ni uko ubusanzwe ari inshuti yabo mu buzima busanzwe ndetse
ngo bo bakaba babona ari umukobwa mwiza ukwiye kujya muri Clip Video yabo.
Twamubajije impamvu batashatse abandi bakobwa beza bari muri Kigali,maze adusubiza ko abo bakobwa beza bahari ariko ko atari abaririmbyi nka Knowless.
Ikindi kandi ngo gukorana na Knowless ni Promotion, haba ku ruhande rwa Tom Close na Video ye, ndetse no ku ruhande rwa Knowless nk'umuhanzi[...]
Tuff Gangz:Mu minsi micye turabagezaho Videos zacu na Tuff Gangz Studio
Posted:2010-08-25 by Nelly wilson
Mu gihe abakunzi benshi ba Tuff Gangz bakomeje kwibaza impanvu aba basore batajya bashyira ahagaragara amashusho y'indirimbo zabo,ngo bamwe ntibapfanye
ijambo begereye aba basore maze babasaba kuzabagezaho video byihuse.
Mu kiganiro twagiranye na Jay polly umwe mu bagize Tuff Gangz,yadutangarije ko nyuma y'icyo cyifuzo bahise bafata umwanzuro wo gukora amashusho
y'indirimbo zabo nyinshi k'uburyo mu mpera z'ukwezi kwa cumi ziba zageze hanze.Kugeza ubu bakaba bamaze gukora video eshatu ariko bakaba bateganya
gukora esheshatu zose.
Ubu rero indirimbo Inkongoro y'umushimunsi,Rendez-vous,Ghetto soldiers (Jay polly yakoranye na Pacson) zo zamaze kurangira naho iyitwa Ibiro by'ibanga bakaba bari kuyikorera shooting.
Tuff Gangz kandi bakaba bafite imishinga ikomeye muri iyi minsi kuko kugeza ubu studio yabo iri kuzura kuko kimwe cya kabiri cy'ibikoresho bizacyenerwa
byamaze kugera mu Rwanda ubu bikaba biri muri Magerwa. Aba basore kandi bari kwiga aho bazayishyira ndetse n'uburyo bazajya bakoreramo indirimbo haba
umuntu ku giti cye cyangwa se Tuff Gangz muri rusange.