RFL
Kigali

Urukundo rudasanzwe: Abarwayi bo mu mutwe babanye imyaka 22 nk’umugore n’umugabo babyara abana 3

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:8/10/2020 8:36
0


Umugabo witwa Olaide Olakiitan Oluwayemisi avuga ko inkuru y’urukundo rudasanzwe rw’abarwayi babiri bo mu mutwe bamaze imyaka 22 babana ndetse banabyaranye abana batatu yamuhaye isomo.



Umusore witwa Samade yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe ubwo yari arangije muri Kaminuza ya Nigeria mu isomo rya ‘Applied Physics’. Bitewe n’uburyo uyu musore yari afite impano yo kubyina no kuririmba abamubonaga baramurangariraga bagakururwa n’ijwi bagahanga amaso umudiho w’ibirenge bye nubwo yabaga abyina yiririmbira nta bicurangisho afite.

Uyu musore yakundanye n’undi murwayi wo mu mutwe witwa Cynthia barabana ndetse banabyarana abana batatu. Babaga munsi y’ikiraro ahitwa Orile.

Abaturage bavuga ko babumvaga batongana igihe bakimbiranye ariko ntawe uzi uko bakemuraga amakimbirane yabo. Aba barwayi nubwo babanye ntabwo bavugaga ururimi rumwe kuko baturuka muri Leta zitandukanye cyane ko Nigeria ari kimwe mu bihugu bigizwe n’amareta menshi.

Uko aba barwayi bombi bemeranyije kubana, ubu bakaba bafitanye abana batatu ni ihurizo kuri buri wese. Samade na Cynthia ntacyo bakoraga kibinjiriza amafaranga uretse gusabiriza. Ntabwo bigeze bajya kwiga inyigisho z’umubano nyamara babanye imyaka 22 nta gutandukana.

Inshuro nyinshi bagaragara basobamana, barebana akana ko mu jisho, bahoberana. Ikinyamakuru Ankrawoman kigereranya Samade na Cynthia na Romeo na Juliet bitewe n’ukuntu buri umwe yibonaga muri mugenzi we akanamutera ishema.

Ibintu byose babikoreraga hamwe. Basangira ibyo bavuye gusaba, bagakina, bagashimisha abagenzi bari kumwe. Bamwe mu bababonaga bavuga ko iyo bataza kuba ari abarwayi bo mu mutwe bari gutsindira ibihembo by’umugore n’umugabo babanye neza.

Iki kinyamakuru kivuga ko niba abarwayi bo mu mutwe bashobora gushinga urugo rugakomera, ibi bitakagombye kunanira abantu bazima. Hari benshi kubana nk’umugore n’umugabo binanira, barize, basenga, bafite amafaranga, bafite ibyo kurya, bafite n’amazu yo kubamo.

Olaide Olakiitan Oluwayemisi wanditse iyi nkuru, avuga ko urukundo rwa Samade na Cynthia rwamubereye impamba. Uyu musore w’imyaka 17 agira ati {“Niba abarwayi bo mu mutwe barabishoboye, sinjye bizananira ahubwo nzabikora neza kurushaho”}.

Tariki 24 Nyakanga 2020 nibwo Samade yapfuye, umugore we Cynthia apfa amukurikiye tariki 3 Nzeli 2019. Abana babo ubu barerwa n’imiryango itatu itandukanye yiyemeje kubarera nyuma y’uko aba babyeyi bitabye Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND