RFL
Kigali

Breaking: Nzeyurwanda Djihad wari ugiye gutizwa na Kiyovu yamaze kuba umukinnyi wa Mukura

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/10/2020 21:01
0


Mukura Victory Sport imaze gusinyisha umunyezamu wafatiraga ikipe ya Kiyovu Sport Nzeyurwanda Djihad, amasezerano y'imyaka ibiri yitangira iyi kipe ifite igikombe cy’amahoro cya 2018 Mukura ikaba imutanzeho Miliyoni eshatu z'amanyarwanda.



Nyuma y’ibiganiro birambye n'abanyezamu batandukanu, ndetse ubuyobozi bwa Mukura bukaza kugaragara businyisha umunyezamu Bashunga Abouba, ntabwo byaje kubakundira kuko nyuma y'amasezerano Bashunga yari yarangiye abaye imfabusa kuko yaje kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports yigeze no kugiriramo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Zambia.

Mu kiganiro yagiranye ni InyaRwanda, Djihad yadutangarije ko ntagisigaye yamaze kumvikana n'ikipe ya Mukura kuko na Kiyovu yamaze kumuha icyemezo kimwemerera kujya mu ikipe ya Mukura azasinyira ku mugaragaro ku munsi w'ejo mu karere ka Huye.

Nzeyurwanda Djihad atandukanye na Kiyovu Sport nyuma y'uko iyi kipe yo ku Mumena isinyishije umuzamu wa mbere w'ikipe y'igihugu ndetse wanafatiraga ikipe ya Rayon Sports Kimenyi Yves.


Nzeyurwanda yitwaye neza mu mwaka w'imikino 2019/2020

Mu mwaka w'imikino 2019-2020 ni bwo Nzeyurwanda Djihad yari yongereye amasezerano y'imyaka ibiri muri Kiyovu Sport, byatumye Mukura yishyura miliyoni 3 Kiyovu ku mwaka yari asigaje. 

Ibi biganiro bya simusiga bitumye Djihad asinyira iyi kipe ibarizwa mu Majyepfo y'u Rwanda, bije nyuma y'ibindi biganiro byari byarabanje bikaza kunanizwa n'uko Kiyovu Sport yashakaga gutiza uyu mukinnyi imyaka ibiri muri Mukura akazagaruka nyuma y'aho akariha umwaka yari kuba afite muri Kiyovu Sport.


Nzeyurwanda Djihad wa gatatu uturutse ibumoso, aha byari mu 2014 mu myitozo yari yateguwe n'abatoza ba Arsenal 

Mu myaka ibiri itambutse Nzeyurwanda Djihad abaye umukinnyi wa gatatu uvuye muri Kiyovu Sport yerekeza muri Mukura, nyuma ya Ngirimana Alex, na Uwihoreye Jean Paul.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND