RFL
Kigali

Menya icyo ukwiye gukora mu gihe utekereza ko umugabo wawe akwanga

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:7/10/2020 8:54
0


Inzobere mu by’urukundo n’imibanire zivuga ko ku Isi amamiliyoni y’abantu afata icyemezo cyo gushyingiranwa adatekereje ko hari igihe uwo bagiye gushyingiranwa umunsi umwe ashobora kuzamwanga.



Umunsi umwe utazi ushobora kuba ari uyu munsi, cya kibazo umuntu atigeze atekereza mu bizamubaho gishobora kukugeraho. Dr Carol Morgan, umwarimu w’itumanaho akaba n’inzobere mu by’inkundo n’imibanire avuga ko mu mpamvu zishobora gutuma uwo mwashakanye akwanga harimo: Kwirengagiza, kwikunda, ihohoterwa, kurwana kenshi, kudashyira imbaraga mu gushaka urushako rwiza, kuba mudakora imibonano mpuzabitsina, Kukureba nk’icyo imbwa ihaze, Gukeka ko umuca inyuma, Kumuca inyuma, Kumusuzugura, Kumukomeretsa umutima.

Dore ibyo ukwiye gukora niba utekereza ko umugabo wawe akwanga

Biragoye kumenya ko umuntu akwanga ariko mu gihe ukeka ko uwo mwashakanye akwanga hari ibyo ugomba gukora mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo.

1. Kumenya icyo ushaka

Dr Morgan avuga ko igihe utekereza ko umugabo wawe akwanga ikintu cya mbere ugomba gukora ari ugufata umwanya ukabitekerezaho. Ukamenya niba ukeneye kugumana nawe, ukamenya niba akwanga koko ibi byombi ugomba kubikora mbere y’uko ufata umwanzuro uwo ariwo wose.

2. Kumuganiriza

Birashoboka ko wowe n’umugabo wawe mwaba mumaze imyaka myinshi mutagirana ikiganiro kigamije guha ubuzima urukundo rwanyu. Mutajya muvuga ku byiza mubona mu rushako rwanyu. Ugomba gufata umwana mukaganira ariko ukirinda gushyira imbere ingorane ahubwo ukibanda kubigenda neza.

3. Kwiyemeza

Ukurikije uko ikiganiro mwagiranye cyagenze ugomba gufata umwanzuro. Niba yakukwiye ko agiye gukora uko ashoboye kugira ngo impamvu zituma ubona ko akwanga ziveho ugomba kumworohereza no kumufasha kuzikuraho. Niba akweretse ko ibyo kuzikuraho bitamushishikaje icyo ugomba gukora ni ugushaka umujyana.

4. Gushaka umujyanama

Inzobere mu by’imibanire zivuga ko abantu benshi by’umwihariko abagabo batekereza ko kujya kugisha inama abajyanama b’ingo ari ubugwari ariko ahubwo ni ikinyuranyo cyabyo. Dr Morgan avuga ko igihe uwo mwashakanye waketse ko akwanga wagerageza kumuganiriza ngo akorohereze umutwaro akigira ntibindeba ugomba kumusaba mugashaka umujyanama w’ingo akabatega amatwi mwembi.

5. Gatanya,… niba ari ngomba

Dr Morgan avuga ko gatanya ari ikintu kibi buri wese adakwiye kwifuza, ariko ngo gutandukana n’uwo mwashakanye buri wese akabaho ubuzima bwe, undi ubwe biruka urushako rwuzuye urwango. Ati “Icyo gihe iyo mutandukanye buri umwe abaho mu byishimo n’urukundo”.

Iyi nzobere yanzura inkuru yayo iri kuri Lifehak ivuga ko nta wifuza urushako rwuzuye urwango, akavuga ko gufata icyemezo gikwiye mu gihe gikwiye ari ukwigirira neza. Ati “Aha niho ibyishimo n’akanyamuneza bitangirira”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND