RFL
Kigali

Tana Mongeau mu bukangurambaga: “Booty for Biden”, aho azajya yerekana ubwambure bwe k’umweretse ko yatoye Joe Biden

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:5/10/2020 21:44
0


Mu cyumweru gishize tariki 30 Nzeri, nibwo You Tuber Tana Mongeau yatangije ubukangurambaga bwe yise “Booty for Biden”, aho azajya yerekana ubwambure bwe k’uzajya amwereka ko yatoye Joe Biden.



 

Ubwo iminsi isigaye kugira ngo amatora yo muri America abe ibarirwa ku ntoki, aho azaba tariki ya 3 Ugushyingo uyu mwaka ni nako ibyamamare bitandukanye birimo: Kylie Jenner, Frank Ocean, Billie Eilish n’abandi baha amahirwe Donald Trump yo kongera kuyobora America barushaho gushishikariza abafana/abakunzi babo gutora binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Tana Mongeau mu butumwa yagaragaje abinyujije kuri Tweeter ye.

Binyuze mu butumwa yanyujije kuri Tweeter ye, tariki ya 1 Ukwakira ariko kuri ubu bwasibwe, Tana Mongeau yagize ati: “Niba unyoherereje gihamya ko watoye Biden, ndakoherereza ubwambure bwanjye ku buntu”. Yahise aboneraho kubwira abayoboke be ko bajya ku rubuga rwe  yise OnlyFans. Ibi yabitangaje yanashyizeho ifoto igaragaza ubwambure bwe ariko isura iriho ari iya Joe Biden. 

Tana avuga ko nubwo “Booty for Biden” irimo amananiza ariko yishimiye kubona ko hari abantu bashishikariye kubona impinduka nkuko nawe abyifuza. Ati: “Ntago mukeneye ubwambure bwanjye kugira ngo mumenye icyiza gikwiriye America, rero nimugende mutore”.
 

Inkuru dukesha ikinyamakuru Centennialbeauty ivuga ko, nyuma yuko Mongeau atanze ubutumwa buvuga ko azerekana ubwambure bwe k’uwagaragaje ikimenyetso cy’uko yatoye Joe Biden, abatari bacye bakora umwuga w’uburaya bamwisunze binyuze muri OnlyFans, aho batangariza ko bashyigikiye Joe Biden.

Binyuze kuri video yagaragaye kuri Tik Tok, Mongeau yavuze ko yakiriye ubutumwa bw’abantu burenga ibihumbi icumi (10,000) bamugaragariza ko batoye Biden. Aboneraho no gushimira abitabiriye icyo gikorwa.

Byagiye binengwa n’abatari bacye ko, uburyo buri gukoreshwa na Mongeau ari icyaha gihanwa n’amategeko. Nkuko bitangazwa na Kaminuza ya Cornell ko, umuntu ugira icyo atanga kugira umuntu atore undi cyangwa areke kugira uwo atora cyangwa se kurwanya umu candidat uwo ariwe wese wiyamamaza, ukoze ibi ashobora guhanishwa gucibwa ihazabu ndetse akanakatirwa igifungo cy’imyaka ibiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND