RFL
Kigali

Mu Rwanda: Ruhago ishobora gusubukurwa mu mwaka wa 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/10/2020 12:09
0


Ibikubiye mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo, bigaragaza ko nta cyizere ko amarushanwa ya ruhago mu Rwanda azasubukurwa muri uyu mwaka wa 2020 nk'uko benshi mu bakunzi bayo bari babyiteze, ahubwo birashya bishyira 2021.



Nyuma y'uko Minisiteri ya Siporo isabye amashyirahamwe kubwira abanyamuryango bayo ibisabwa ngo bemererwe gusubukura ibikorwa by’imyitozo ya rusange ndetse n’amarushanwa, FERWAFA yagize ubutumwa igenera abanyamuryango bayo budatanga icyizere cya hafi cy'isubukurwa rya ruhago.

Mu byo FERWAFA yamenyesheje abanyamuryango bayo, ntaho bavuga ko amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe azagaruka mu 2020, nubwo batabishyira ahagaragara ariko biraca amarenga ko bishya bishyira mu mwaka utaha wa 2021.

FERWAFA yatangaje ko amakipe ashaka impushya zo kwitabira amarushanwa azandikira Ubunyamabanga bwayo bitarenze tariki ya 9 Ukwakira mu gihe aho biri ngombwa ko asurwa, bizakorwa mu Ugushyingo 2020.

Kumenyesha no gutanga imyanzuro y’urwego rwa mbere rushinzwe  gutanga impushya bizakorwa tariki ya 26 Ugushyingo mu gihe gutanga ubujurire ku batahawe uruhushya ari uguhera tariki ya 27 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza 2020.

Ibi bigaca amarenga cyane ko umwaka w'imikino utaha uzatangira 2021, aho kuba mu mpera za 2020.

Ikigaragara ni uko bizagorana cyane ko  ikipe y’igihugu Amavubi, izitabira irushanwa rya CHAN riteganyijwe muri Mutarama 2021, kuko abazahamagarwa bazaba batarabonye imikino ihagije yo kubafasha kwitegura neza.

Amakipe ashobora kuzongera guseruka mu kibuga mu 2021

Tariki 14 Werurwe 2020 ni bwo abafana babujijwe kwinjira ku kibuga ku mukino wari wahuje Rayon Sports na Gicumbi FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND