RFL
Kigali

Wellars yahishuye uko gereza yatumye adidibuza indimi zisaga 5 zirimo iki-Espagnol anavuga ku butinganyi buberayo-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:4/10/2020 17:57
0


Wellaers wafunzwe imyaka 5 yavuze ko mu kugororwa kwe atapfushije igihe ubusa, ahubwo yungutse byinshi birimo ubumenyi mu bya muzika, indimi zisaga eshanu ubu akaba agiye kubibyaza umusaruro afatanya n’abandi kubaka igihugu.



Wellars w’imyaka 52, yari amaze inyaka itanu 5 ari kugororerwa muri gereza ya Iririma mu Bugesera. Yavuye yo mu kwezi kwa Gashyantare 2020. Nk’umunyamuziki, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV yadusangije inyungu yakuye mu kugororwa zirimo izifite aho zihuriye n’impano ye ya muzika adusobanurira ukuntu umuziki watumye aba icyamamare muri gereza.

Yagize ati ”Muri gereza nakoze umuziki cyane biba byiza, mba n’umuntu w'ikirangirire nigisha n’abandi bacuranzi kuko nakoze umuziki urengeje uw’abandi bahanzi”. Yakomeje avuga ko usibye umuziki yahigiye indimi nyinshi zirimo Ikidage, iki Espagnol, Icyongereza, Ikigande, Iringara n’izindi. Ubu bumenyi yahavomye agiye kubwifashisha mu gukora umuziki neza kandi ku buryo bugezweho. Magingo aya afite indirimbo 4 zirimo; “Inzira ndende”, ‘’Veneranda,’’ “Ubushishozi”.


Wellaris adidibuza indimi nyinshi yigiye muri gereza zirimo iki-Espagnal

Yashimiye urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda rudahwema gushyigikira imyidagaduro muri gereza ariko anagira ikintu abasaba. Yabasabye ko harebwa uburyo abagororwa bafite impano ya muzika bajya bahura n’abanyamuziki bo hanze kugira ngo bungurane ubumenyi. Ngo ibi bizagirira akamaro abazajya bafungurwa ku buryo umuziki ushobora kubabera umwuga ubatunga.

Yasubije ibibazo byinshi wibaza ku mibereho y’imfungwa birimo iby'ubutinganyi bivugwa mu magereza. Byose bikurikirane mu kiganiro twagiranye maze unumve ukuntu adidibuza ku buryo butangaje ikidage, iki-Espagnol n’izindi ndimi yahigiye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA WELLARS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND