RFL
Kigali

Nikki Patterson, umufana wa Eminem yanditse amateka ku Isi yo kugira 'Tatouage' nyinshi nk'ize

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:2/10/2020 19:17
0


Umufana wa Eminem, Nikki Patterson ukomoka muri Scotland afite 'Tatouage' 28 zishingiye ku ntwari ye muri muzika, ibi bikaba byatumye atsindira igihembo cya Guinness World Record.



Guinness World Records yatangaje ko Nikki Patterson wo muri Aberdeen ubu ari we wanditse amateka mu kugira tatouage nyinshi z’umuhanzi umwe.

Nikki w’imyaka 35 ubusanzwe ni umutekinisiye, akaba yarishyirishijeho tatouage ye ya mbere afite imyaka 18, muri rusange afite ubu afite tatouage 52, 28 muri zo zishingiye kuri Eminem naho 16 zerekana amafoto ya Eminem.

Nikki mu kiganiro yagiranye na BBC, yagize ati: “Numvise Stan mfite imyaka 14 kandi nari ntarigera numva ibintu nkibye mbere”. “Byarandenze”.

Akomeza agira ati: “Mu myaka itatu ishize ni bwo natangiye kumva nshaka gushyiraho tatouage y’amashusho ya Eminem , kandi nakundaga amashusho ye nkumva ko ngomba kuyishyiraho ari menshi”. Ati: “Ni we namye mfana mu buzima bwanjye nanamubonye akora amaso ku maso aririmba”.

Izi ni zimwe muri 'Tatouage' zigaragara ku mubiri wa Nikki Patterson nko ku maboko, ku maguru, mu gituza no ku ntoki. Izi tatouage zashushanyijwe n’abanyabugeni batatu batandukanye, umwe wo muri Aberdeen undi wo muri Edinburgh n’uwa gatatu wo muri Chester.

Kugira ngo ajye muri Guinness World Record byongeyeho mu gihe cya coronavirus, byabaye ngombwa ko hakorwa igenzura rikomeye mbere y’uko bemeza ko ari we watsinze. Iki cyamamare ku isi mu kugira tatouage nyinshi z’umuhanzi umwe yahawe igihembo kubera amashusho 15 ya Eminem yishyizeho, guhera ubwo yahise yongeraho n’indi.

Nikki yaciye agahigo ku Isi ko kugira Tatouage nyinshi nk'iza Eminem
 

Src: NME, BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND