RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Abantu badahumurirwa cyangwa ngo bumve icyanga baba bafite Covid-19

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:2/10/2020 18:16
0


Abashakashatsi bavumbuye ko kutumva impumuro y’ikintu cyangwa se ngo ube wakumva icyanga ari ikimenyetso cy’uko umuntu yaba arwaye Coronavirus kandi bikaba byabaho udafite inkorora cyangwa se n’umuriro.



Aba bashakashatsi basabye umuntu uwo ari we wese uzisanga atagihumurirwa na tungurusumu, igitunguru, ikawa ndetse n’umubavu kwihutira kwishyira mu kato agashaka n’uko ajya kwisuzumisha byihuse kuko ashobora kuba arwaye Covid-19.

Izi mpuguke zo muri Kaminuza nkuru ya Londre zakoze ubushakashatsi ku bantu 600 bari batagihumurirwa cyangwa ngo banumve icyanga cy’ibintu bariye guhera muri Mata na Gicurasi ubwo icyorezo cya Coronavirus cyasaga n’igikaze. Basanze 78% bafite coronavirus, muri abo bantu 40% ntibigeze bagira inkorora cyangwa umuriro. 

Professor Rachel Batterham yagize ati: “Uko tugenda dusatira icyiciro cya kabiri cy’uburyo iki cyorezo cyanduramo, ni ko tuzagenda turushaho kumenya ibimenyetso by’iki cyorezo bikarushaho kudufasha mu kwirinda ikwirakwira ryacyo”.

Akomeza agira ati: “Nubwo abaturage bo mu Bwongereza bagiye bahura n’ikibazo cyo kuba batagihumurirwa cyangwa ngo bumve icyanga cy’ibintu bagiriwe inama cyangwa bashishikarijwe kwishyira mu kato bagashaka uko bisuzumisha.

Ku rwego mpuzamahanga ibihugu bicye ni byo bimaze kubona no kwemera ko iki ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko umuntu arwaye Covid-19: benshi bibanda ku kuba umuntu yagize umuriro n’ibibazo by’ubuhumekero”.

Ariko abashakashatsi bo muri kaminuza nkuru ya Londre bashyizeho application yerekana ibimenyetso 19 bigaragara ku muntu ufite coronavirus, iyi application ikaba ikoreshwa na miliyoni y’Abongereza.

Muri Amerika, Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara CDC kiraburira abantu kumenya ibimenyetso 11 by’ibanze, birimo umunaniro, kubabara umubiri wose, kubabara umutwe, kubabara mu muhogo no guhumeka nabi ariko kikemera ko ko virusi ishobora gutera izindi ngaruka nyinshi.

Uru ni urutonde rwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Londre rugaragaza ibimenyetso 19 bigaragara ku muntu wanduye coronavirus ari byo:

1.      Kutumva impumuro n’icyanga

2.      Inkorora idashira

3.      Umunaniro

4.      Kubura appetite

5.      Kurwara uruhu

6.      Gufuruta

7.      Umuriro

8.      Kubabara cyane imitsi

9.      Kubura umwuka

10.  Impiswi

11.  Gucanganyikirwa bikabije

12.  Kubabara mu nda

13.  Kubabara mu gatuza

14.  Ijwi ritontoma

15.  Kubabara amaso

16.  Kubabara mu muhogo

17.  Isesemi cyangwa kuruka

18.  Kubabara umutwe

19.  Kugira isereri kureba ibikezikezi

Abashakashatsi bagaragaje ko kudahumurirwa bishobora kuba ikimenyetso cya Covid-19

Src: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND