RFL
Kigali

The Tabernacles itsinda ry’abaramyi bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ryashyize hanze indirimbo ya mbere

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:2/10/2020 13:16
1


Nyuma yo kubona ko abatuye isi bakenewe ubutabazi buvuye ku Imana, The Tabernacles bahisemo kwishyira hamwe ngo Imana ibakoreshe bavuge ubutumwa bwiza binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise ‘Ngwino Mwami Yesu’.



Iri tsinda The Tabernacles umuntu yakwita nka Minisiteri, rigizwe n’abasore n’inkumi icumi bafite amajwi meza n’ubuhanga budasanzwe mu gucuranga, rikaba rimaze amezi atandatu rivutse. Ndahiro Yves umuvugizi wa The Tabernacles mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko n’ubwo icyorezo cya COVID – 19 cyatumye badindira ugereranije n’intego bari bafite, ubu bafite ishimwe nyuma y'uko bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere. Ati ”Turashima Imana y'uko hari igikorwa twashyize hanze kugira ngo abanyarwanda babashe kuyumva n’abanyamahanga’’.

Yakomeje asobanura intumbero yabo. Ati ”Dufite intego dushagaka kugeraho, dufite n’amahame tugenderaho, icyo tugamije ni ukuzana abantu benshi kuri Kristo. Ni ukuvuga ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo hanyuma abantu bakagana Kristo ari benshi turizera ko ubutumwa buzagera kure”.

Uyu muvugizi w'iri tsinda Ndahiro Yves yanagaragaje ko kwegera Kiristu ari bwo buzima kuko kubaho neza ari ukubaho umufite. Yasabye abanyarwanda by’umwihariko abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubashyigikira bakajya bakurikirana ibihangano byabo. Ubu indirimbo bashyize hanze ushobora kuyireba kuri Youtube channel yabo yitwa The Tabernacles.


The Tabernacles abaramyi bazanye impinduka mu muziki wa Gospel


Umuvugizi wa The Tabernacles Ndahiro Yves

‘Ngwino Mwami Yesu’ bashyize hanze ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaragaza ko buri muntu akeneye Kristo mu buzima bwe kugira ngo abugenge ayobore ubwenge, ayobore intambwe zose za muntu n’ibindi.

REBA HANO INDIRIMBO YABO NSHYA BASHYIZE HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yvan Tlx3 years ago
    Turashima Imana cyane kuko ikomeje kwagura umurimo izana abaririmbyi beza nkaba kdi b'umumaro, iyindirimbo ninziza nayikunze ahubwo mwatubwira niba hari ubundi buryo twabona bwo kuzageraho ndetse no kubashyigikira. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND