RFL
Kigali

Menya ibintu 3 umugabo nyawe akwiye kubuza umugore we

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:2/10/2020 15:59
0


Inshingano z’umugabo nyawe zirenga kubyara no kurera zikagera ku kwita ku buzima no guharanira ahazaza heza h’umugore.



Biroroshye kumenya niba umugabo yita ku nshingano ze nk’umugabo cyangwa niba yigira ntibindeba. Umugabo wirirwa mu gasozi agataha abaza ibiryo nta cyo yakoze ngo ibiryo biboneke uwo aba ari umugabo utita ku nshingano z'urugo.

1.Kwambara imyenda igaragaza ibice by’ibanga

Kubuza umugore wawe kwambara imyenda ishaka kwerekana ubwambure bwe nicyo kintu cya mbere kigaragaza ko umwitayeho kandi ko umukunda. Iyo umugore yambaye imyenda igaragaza ibice by’ibanga byambura icyubahiro umugabo we nawe ubwe.



2.Kunebwa

Umugabo nyawe ntabwo yemera ko umugore we anebwa. Abantu bakunze kuvuga ko iyo utagira icyo ukora Satani agushakira akazi. Umugabo nyawe akwiye kumenya niba umugore we abifite ibyo ahungiraho bimwinjiriza amafaranga, byaba ntabyo bagafatanya gutangira umushinga ubyara inyungu niyo waba umushinga woroheje.

Inzobere mu by’imbonezamitekerereze zivuga ko umuntu yumva adatekanye iyo kwifuza kwe kose guherereye ku mugabo we 100%. Iyo umugabo ariwe ufite akazi kinjiriza urugo amafaranga akwiye gukora uko ashoboye umugore we ntiyicirwe n’irungu mu rugo aho ari kumwe n’abana kandi akamurinda kwigunga.



3. Gukora imirimo y’imvune

Umugabo wita ku nshingano ze neza ntabwo akoresha umugore we imirimo y’imvune isaba imbaraga nyinshi, urugero nko gukurura cyangwa kwikorera ibintu biremereye.




Src: Ke.operanews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND