RFL
Kigali

Ni Diamond wo mu Rwanda! "Papa Sava ntazabona umugore bahuje kereka nashaka umunyamahanga" Kibonge-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/10/2020 12:03
1


Umunyarwenya Mugisha Emmanuel (Kibonge Clapton) mu kiganiro yahaye InyaRwanda TV yavuze kuri Papa Sava afata nk’umukozi w’ikitegererezo ndetse anamufata nka Diamond wo mu Rwanda. Avuga ko Papa Sava bitazamworohera kubona umufasha bahuza kubera imico ye keretse ngo nashaka umunyamahangakazi.



Uyu munyarwenya uhurira na Papa Sava muri Seburikoko yavuze ko Papa Sava amufata nka Diamond wo mu Rwanda kubera ibikorwa bye bishingiye ku kugunda umurimo. Yakomeje avuga ko usibye guhuzwa n’akazi ari inshuti ye ikomeye afata nk’inyangamugayo gusa ngo ukurikije uko amuzi abona imico ye izatuma atabona umufasha.

Ati ”Ntabwo yanamubona ukuntu ateye ntabwo azabona umuntu bahuje, ntabwo nziko azamubonera igihe”. Kibonge yahanuye abari kwihutira gushaka muri ibi bihe bya Covid-19 ngo bakoreshe amafaranga make.

Yakomeje avuga ko uburyo Papa Sava abanamo n’abantu bushobora kuba ikibazo ku mugore we ku buryo bashwana. Aha yavuze ko ngo bishoboka ko umugore yazashaka kumugenga no kudatuma ataba umuntu mwiza nk'uko rubanda rumumenyereye. Indi ngingo yavuze ni uko Papa Sava ari umukozi cyane bityo ko byaba byiza abonye umukobwa nawe w'umukozi cyane.


Kibonge umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane mu Rwanda

N’ibitwenge byinshi yavuze ko kubona umufasha bazahuza bitazashoboka keretse ngo wenda abaye ari umunyamahanga. Ibi abigarutseho mu gihe Papa Sava uri mu myaka mirongo ine (40) mu biganiro bitandukanye akunze gukora, badahwema kumubaza igihe azarushingira.

Clapton Kibonge yanakomoje ku nkumi zitabarika zagiye zimutereta bigatuma ashaka kare, anahishura ko burya inkumi nyinshi zikunda abasore b’urubavu ruto. Uyu munyarwenya ubu ahugiye mu gukomeza gukora filme yitwa 'Umuturanyi'.


Kibonge Clapton yadusuye aduha ikiganiro kiryoshye cyane

Ese izo nkumi zabaga zamwihebeye zamukundiraga iki? Byose biri mu kiganiro twagiranye, gikurikire unamenye inama yagiriye abari gukora ubukwe batanguranwa n'uko ingamba zitaroroshywa ngo hato butazabahenda bukabatwara amafaranga menshi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KIGONKE CLAPTON


VIDEO: Aime Filmz - InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyotwizeye pacifique3 years ago
    Hhhh Clapton arasekeje





Inyarwanda BACKGROUND