Mu minsi ishize nibwo leta y’uRwanda yatangije gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri mu bigo biyishamikiyeho mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’ubucukike cyatunzwe agatoki nka kimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi.
Ibi ntabwo biri gukorwa mu mashuri ya leta gusa kuko hari n’ibigo byigenga byinjiye muri iyi gahunda. Ishuri ribanza ry’Ikibondo riherereye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye rigeze kure inyubako ryitezeho kuzafasha mu kwirinda ubucukike.
Iyubakwa ry’aya mashuri ryabaye inkuru nziza ku babyeyi barerera n’abifuza kurerera muri iki kigo kuko ngo bizanafasha mu kwakira abanyeshuri bariganaga bagasubizwa inyuma kubera imyanya mike.
Umubyeyi witwa Thomas ufite abana babiri arerera ku Kibondo yagize ati “Ubusanzwe ntabucucike bwahabaga ariko bizarushaho guha umutekano abana bacu. Twarabajije batubwira ko ari n’inzira yo kwakira abahaburaga imyanya kubera ibyumba bike, kandi ntibari kujya babakira bose kuko byari kuzana ubucucike”
Ubuyobozi bw’iri shuri ribanza ry’Ikibondo buvuga ko nabwo bwari bwaratekereje kongera ibyumba by’amashuri. Uretse kuba bizafasha mu kurinda ubucucike butari bunahasanzwe, ngo bizanafasha gufungurira amarembo abanyeshuri baburaga imyanya muri iki kigo gisanzwe gitsindisha ku rugero rwo hejuru.
Uwera Francoise yagize ati “Ni ishuri rya etaje turi kubaka, uretse ko twari twaranatekereje kubaka mbere ya covid ariko bibaye mahire. Tuzajya tubona aho dutandukanyiriza abana mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Minisante yo kwirinda icyorezo.”
Uwera Francoise, umuyobozi w'ishuri ry'Ikibondo
Intandaro yo kuba iri shuri ryagiraga abarigana benshi kugera ubwo bamwe Babura imyanya, ni ikigero cy’uburyo abana baryigaho batsindaho ibizamini bya leta. Umwaka wa 2019, abanyeshuri biga kuri iri shuri batsinze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza kukigero cya 98.3%.
Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya Valentine aherutse gutangaza ko bitarenze muri uku kwezi k’Ukwakira amashuri azaba yatangiye gufungura
Yagize ati “Tumaze igihe twitegura, amashuri yahawe ibyo agomba kugenderaho yitegura, igisigaye ni ukureba niba byarubahirijwe. Nk’uko ibindi bikorwa byose bitafunguriye rimwe, amashuri nayo ntazahita afungura yose, tuzagenda duhera kumakuru”. Iyi nyubako iri kubakwa ku ishuri ribanza ry’Ikibondo, izuzura itwaye asaga miliyoni 200. Ifite ubushobozi bwo kongera abana 350 kuri 704 bari basanzwe biga mu byumba by’amashuri bihasanzwe.
TANGA IGITECYEREZO