RFL
Kigali

Uri umufasha ukaba n’umubyeyi wumva-Clement abwira Knowless wizihiza isabukuru y’amavuko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2020 14:46
0


Mu gihe kuri uyu wa kane, umuhanzikazi Butera Knowless yizihiza isabukuru y’amavuko, Ishimwe Karake Clement yagaragaje ishema aterwa no kuba amufite mu buzima bwe nk'umugore we.



Ingabire Butera Jeanne [Knowless] wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Baramushaka’ arizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize abonye izuba, dore ko yavutse ku wa 01 Ukwakira 1990.

Ni itariki ifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko ari bwo Ingabo zari iza RPA zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ni itariki kandi yihariye kuri Ishimwe Karake Clement Umuyobozi wa Kina Music, kuko ari bwo Uwiteka yamuremeyeho urubavu rwe basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ishimwe Clement yavuze ko atewe ishema no kugira Knowless Butera mu buzima bwe nk’umufasha we basangiye akabando.

Yavuze ati “Turi kwizihiza isabukuru y’umwamikazi. Isabukuru Nziza rukundo! Ndagushimira kuba uri umufasha ukaba n’umubyeyi wumva, ukunda kandi wita ku bantu. Ninjye munyamugisha kuba uri umufasha wanjye. Ndagukunda.”

Butera Knowless uherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise "Player" yashimye umugabo we wamwifurije isabukuru y’amavuko, arenzaho ko amukunda by’ikirenga.

Imyaka ine irashize Butera Knowless na Ishimwe Clement babana byemewe n’amategeko. Ni nyuma y’imyaka bivugwa ko igera kuri itanu, agatoki ku kandi bizwi ni nshuti za hafi gusa.

Bombi bafitanye umwana umwe w‘umukobwa bise Ishimwe Or Butera ugejeje imyaka itatu. Bombi kandi baherutse kubwira INYARWANDA, ko batekereza kuba babyara umwana wabo wa kabiri.

Ishimwe Karake Clement yifurije isabukuru nziza umugore we w’umuhanzikazi Butera Knowless

Clement yabwiye Knowless ko ari umunyamugisha kuba amufite mu buzima bwe

Umuhanzikazi Knowless Butera yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 30 amaze abonye izuba

Knowless yashimye Clement amubwira ko amukunda by'ikirenga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND